Gasana yabigarutseho ku wa 6-7 Gashyantare 2018 nyuma yo gusura ibigo bitandukanye byigisha amasomo y’ubumenyingiro mu Karere ka Ngororero birimo Apegerwa, agasanga ibigori bihinze mu mirima yaryo atari byiza bitanateye kijyambere.
Hari n’ibigo byigisha ubwubatsi yasuye ariko ugasanga bitagira uruzitiro cyangwa bigaha rwiyemezamirimo akazi ko kubaka, ntanakoresha abanyeshuri babyo n’ibindi.
Ibi byagaragaye mu bukangurambaga abakozi ba Minisiteri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho barimo basura ibigo by’amashuri, bugamije guteza imbere ireme ry’uburezi.
Nyuma yo gusura Apejerwa no gusobanurira abanyeshuri n’abayobozi ibintu bitandukanye bigenzurwa bishobora kubangamira ireme ry’uburezi birimo guta ishuri, gutwara inda zitateguwe, gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi, Gasana yasuye imirima y’ibigori by’ikigo, asanga birushwa ubwiza n’iby’abaturage.
Gasana ati “Ishuri nk’iri ryakabaye ariho abandi baza gukorera ubushakashatsi, hari itandukaniro n’imirima cyangwa ibihingwa by’Abaturage b’i Ngororero, Nyabihu cyangwa Rubavu [...] ugasanga umurima w’umuturage utandukanye n’uw’ishuri. Ubundi niba ari ishuri ryigisha ubuhinzi n’ubworozi, imirima yabo igomba kuba iteye kijyambere, ku murongo, imyaka yezemo ari minini cyangwa myiza ugereranije n’ahandi hatari mu y’ishuri kugira ngo tubone itandukaniro ry’amashuri n’abatarabyize.”
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko ibidindiza ireme ry’uburezi bidakwiye gushakirwa mu bushobozi gusa kuko hari ibindi bintu abayobozi b’ibigo, ababyeyi, abanyeshuri n’inzego z’ibanze bakwikorera birimo nko gukumira abana bata ishuri, gufasha abana gukoresha ibikoresho bahabwa, gusana inyubako, gukumira ibiyobyabwenge n’ibindi.
Gasana yakomeje agira ati “Nk’aho twagiye dusura wasangaga twaragiye tubaha za Mudasobwa ariko akenshi zibera mu byumba zibikwamo ku buryo usanga bavuga ngo hari isomo ryo kuziga ariko ubundi mu gihe tugezemo ntabwo mudasobwa ikiri isomo ryihariye, ni gikorwa umuntu agomba kwigiraho ibintu byose. Nibyo twagiye kubakangurira wabonaga ko batagiye babishyiramo ingufu.”
Yakomeje avuga ko aribwo usanga umwana arangiza kwiga atazi kwandika ibaruwa isaba akazi kubera babyize yasibye cyangwa yize nabi, atazi gukoresha ikoranabuhanga n’ibindi, avuga ko ubwo bukangurambaga bugamije kugaragaza ibyo bibazo no kubifatira ingamba.
Ku ruhande rw’abayobozi b’ibigo basezeranyije itsinda rya Mineduc ko bagiye gushyira mu bikorwa impanuro bahawe.
Asobanura impamvu bigisha ubuhinzi ariko imirima y’ikigo ikagira umusaruro usa n’uw’abahinzi batabyize, Umuyobozi wa Apejerwa, Mutesiwase Marie Claire, yagize ati “Hari ubwo tugira ikibazo cy’ihindagurika ry’ibihe cyangwa kuko imbuto tuzigura ugasanga ntizitanze umusaruro nkuko twabyifuzaga. Kuri iri hinga, tukimara gutera ibigori twagize imbogamizi habamo igihe cy’izuba kidasanzwe. Dushingiye rero ku mpanuro duhawe, dusanze hari ibyo dukwiye guhindura.”
Ubu bukangurambaga ni ubw’ibyumweru bibiri, buri gukorwa mu bigo by’amashuri bisaga 600 byo mu turere twose tw’igihugu, bufite insanganyamatsiko igira iti “imyigire myiza n’indangagaciro, ni ishingiro ry’uburezi bufite ireme.”



















TANGA IGITEKEREZO