00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gashora Girls School yahize ibindi bigo mu kugira abana b’intyoza

Yanditswe na

NTWALI John Williams

Kuya 29 September 2014 saa 05:20
Yasuwe :

Abana barushije abandi kwisobanura, kuvuga neza no gusubiza ibibazo binyuranye bahembwe kuri iki cyumweru, Gashora Girls School iza ku mwanya wa mbere ikurikiwe na Green Hills Academy.
Bitewe inkunga na Imbuto Foundation, RGB, Coca Cola, WDA, ibigo bisaga ijana nibyo byitabiriye aya mapiganwa, kuva mu mwaka w’2012, kugeza ubu ubwo hari hasigayemo bibiri byonyine, nabwo hagatsinda kimwe.
Ku mwanya wa mbere hatsinze Gashora Girls School, ku mwanya wa kabiri haza Green Hills Academy naho (…)

Abana barushije abandi kwisobanura, kuvuga neza no gusubiza ibibazo binyuranye bahembwe kuri iki cyumweru, Gashora Girls School iza ku mwanya wa mbere ikurikiwe na Green Hills Academy.

Bitewe inkunga na Imbuto Foundation, RGB, Coca Cola, WDA, ibigo bisaga ijana nibyo byitabiriye aya mapiganwa, kuva mu mwaka w’2012, kugeza ubu ubwo hari hasigayemo bibiri byonyine, nabwo hagatsinda kimwe.

Ku mwanya wa mbere hatsinze Gashora Girls School, ku mwanya wa kabiri haza Green Hills Academy naho ku mwanya wa gatatu haza Kagarama Secondary School. Abana bari bahagarariye abandi muri aya mashuri yatsinze bahawe ishimwe banambikwa imidari.

Umukobwa watsindiye kuvuga neza kurusha abandi ni Vanessa Rukundo wo ku kigo Matter Day. Mutesi Jessica wiga mu mwaka wa gatanu MPC kuri College St Marie i Karongi, yatangarije IGIHE ko aya marushanwa yamwigishije gutinyuka, kumenya kuvuga mu ruhame, kongera ubnumenyi, gushakashaka no gukurikirana, kandi akaba yararushijeho kuvuga neza ururimi rw’Icyongereza.

Ishimwe Dieudonné uyobora Rwanda Instutuional Back-up ari nayo yakurikiranye iby’iki gikorwa, yavuze ko uko iki gikorwa kirushaho kumenyerwa ariko cyitabirwa kandi kigakundwa kurushaho. Yongeyehop ko bifasha aban kumenya kwisobanura, kumenay kubaza, kuvuga badategwa no gushaka ibisubizo bishingiuye ku mitekerereze.

Mu mafoto

Ushaka amafoto menshi, kanda hano

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages