00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasigwa Jean Claude wari nomero ya mbere muri Tennis mu Rwanda yapfuye amarabira

Yanditswe na

Mazimpaka na Philbert

Kuya 8 January 2015 saa 01:16
Yasuwe :

Gasigwa Jean Claude bakundaga kwita Pinyori, wahigaga abandi mu mukino wa Tennis yapfuye amarabira, ubwo yari mu kibuga aho yakoreraga imyitozo muri Cercle Sportif mu Rugunga.
Ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa 8 Mutarama 2015, abari muri icyo kigo Gasigwa asanzwe yitorezamo mu Rugunga, ni bwo babonye umurambo we mu kibuga cy’umupira w’amaguru kiri munsi y’ibindi bibuga bya Tennis.
Abamubonye ubwo yari mu myitozo, batangarije IGIHE.com ko yahageze mu masaha ya saa moya n’igice za (…)

Gasigwa Jean Claude bakundaga kwita Pinyori, wahigaga abandi mu mukino wa Tennis yapfuye amarabira, ubwo yari mu kibuga aho yakoreraga imyitozo muri Cercle Sportif mu Rugunga.

Ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa 8 Mutarama 2015, abari muri icyo kigo Gasigwa asanzwe yitorezamo mu Rugunga, ni bwo babonye umurambo we mu kibuga cy’umupira w’amaguru kiri munsi y’ibindi bibuga bya Tennis.

Abamubonye ubwo yari mu myitozo, batangarije IGIHE.com ko yahageze mu masaha ya saa moya n’igice za mugitondo, bamubona yishyuhiriza mu bibuga bya Tennis nk’uko bisanzwe, nyuma aza kumanuka ajya mu kibuga cy’umupira w’amaguru aho yakoreraga imyitozo yo kwiruka.

Gusa ngo bamuheruka ubwo, kuko bongeye kumubona arambaraye hasi, bagiye kureba basanga yamaze gushiramo umwuka, maze bahita bahuruza Polisi.

Umurambo wa Pinyori wahise ujyanwa ku bitaro bya Polisi ku Kacyiru ngo ukorerwe isuzumwa, hamenyekane neza icyo yazize.

Gasigwa Jean Claude ni umwana warezwe n'abagiraneza ari na ho yamenyeye ko afite impano

Ubwo twateguraga iyi nkuru, ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda bwarimo bugirana inama n’abandi bakinnyi, ngo hakusanywe amafaranga yo gushyingura mugenzi wa bo Gasigwa, no gufasha umuryango asize.

Kassim Ntageruka, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda, agera kuri Cercle Sportif yagize ati “Ni ibyago bikomeye cyane ku muryango mugari wa Tennis mu Rwanda. Mbere na mbere twihanganishije umuryango we, turakora ibishoboka byose tubafate mu mugongo ndetse twite no ku bikorwa byo kumushyingura.”

Yagaragaje ko nk’ubuyobozi bwa Tennis nta kibazo cy’ubuzima na kimwe bari bazi kuri Gasigwa.

Gasigwa Jean Claude yari afite imyaka 31, hakaba hari amakuru avuga ko asize umugore n’umwana umwe nk’uko binemezwa na bamwe mu nshuti ze za hafi.

Yatangiye gukina Tennis mu mwaka w’1999, yinjira mu ikipe y’igihugu bwa mbere mu mwaka w’2003 nyuma yo kwegukana amarushanwa atandukanye hano imbere mu gihugu.

Amaze kujya mu ikipe y’igihugu yakomeje kwitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye, ndetse mu mwaka w’2013 yaje no kwitabira irushanwa ry’igikombe cy’isi cya Tennis (Coupe Davis 2013) i Mombasa muri Kenya.

Perezida w'Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda
Perezida w'Ishyirahamwe rya Tennis ashimira Gasigwa amaze gutwara igikombe
Gasigwa yatwaye ibikombe byinshi muri tennis

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages