Ni ikibazo cyagarutsweho mu kiganiro cyahuje Guverineri Gatabazi n’itangazamakuru rikorera mu Ntara y’Amajyaruguru ku wa 31 Ukuboza 2019, aho byagaragaye ko iki kibazo gitanga isura mbi y’umujyi uzwiho ubukerarugendo.
Gatabazi yavuze ko iki kibazo cyagarutsweho kenshi ariko asaba abayobozi ko cyaba ubwa nyuma kigarutsweho
Ati “Ikibazo cy’abana b’inzererezi birirwa basabiriza mu mujyi kimaze kurambirana, ndasaba abayobozi ko guhera uyu munsi tukivuga kirangire. Hari n’aho usanga biruka inyuma ya ba mukerarugendo babaka amafaranga nyuma bakaza batesha umutwe baka inkunga, ba meya mubyumve mufatanye n’inzego dukorana iki kibazo kirangire.”
Yakomeje abibutsa ko gukorera kuba umujyi wa kabiri kuri Kigali biharanirwa bityo bitagomba guhera mu magambo.
Ati “Kwitwa umujyi wa kabiri kuwa Kigali ntabwo bigomba guhera mu magambo gusa, biraharanirwa. Mukore ibishoboka byose byabafasha kugera kuri iyi ntego, ariko munakora ibishoboka byose mu guhangana n’ibibazo byakwangiza isura y’uyu mujyi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yavuze ko hagiye gukorwa ibishoboka byose iki kibazo kigakemuka binyuze mu kuganiriza ababyeyi bafatanyije n’inzego z’umutekano
Ati “Iki kibazo cy’abana birirwa basabiriza muri uyu mujyi kirahari, aho usanga aba bana ari bato cyane bari hagati y’imyaka umunani n’icumi, hari abo bajyana mu bigo ngororamuco ariko aba bo tugiye gufatanya n’inzego z’umutekano tubakusanyirize ku mirenge dutumeho ababyeyi babo bandike impapuro zemeza ko bagiye kwita ku bana babo.”
Iki kibazo cy’abana bato birirwa bazerera mu Mujyi wa Musanze kimaze gufata indi ntera aho kuri ubu basigaye baryama ku mihanda, imbere y’amahoteli n’ahandi hahurira abantu benshi.
Bimwe mu bibazo aba bana bagaragaza bituma bata iwabo bakaza kuzerera, birimo amakimbirane yo mu miryango, ubukene n’ibindi.





Ibitekerezo 0