Yabigarutseho kuri iki Cyumweru, ubwo yatangizaga inama yahurije hamwe abarimu ba kaminuza, abanyeshuri n’abandi bavuye ku mugabane wa Afurika, bahuriye mu muryango African Mining Legislation Atlas (AMLA). Iriga ku mategeko akoreshwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuri uyu mugabane.
Gatare yavuze ko ari amahirwe kuba abanyarwanda barimo guhugurwa, bikazafasha mu gukomeza kumenyekanisha ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu gihugu no gusangira ubunararibonye n’abandi.
Leta y’u Rwanda muri Kanama 2018 yashyizeho itegeko rishya rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri.
Gatare yagize ati “Intambwe imaze guterwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda irashimishije kuko tumaze kunoza amategeko abugenga, tumaze kunoza ingingo zigenderwaho mu kugenzura uburyo ubucukuzi bukorwa.”
“Tumaze no gushyiraho ibimenyetso bigenderwaho buri wese agomba gukurikiza, intambwe isigaye ni ukongera ishoramari rishyirwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kugira ngo bukomeze gukorwa kinyamwuga. Ikindi ni ukugira ngo amabuye y’agaciro ashobore gutunganyirizwa mu Rwanda kugira ngo byagure ubukungu bw’igihugu.”
Mu ishoramari muri uru rwego, sosiyete yitwa PRG Plc izubaka uruganda rutunganya Coltan mu ikomeje inyigo izageza ku gutangira imirimo, nyuma yo kubona ubutaka mu Karere ka Bugesera. Mu cyiciro cyayo cya mbere izashora miliyoni 12$.
Izajya itandukanya Tantalum na Niobium mu gihe Coltan yajyaga yoherezwa hanze ibi bice biyigize bivanze bigahendesha ba nyirayo kuko bishyurirwaga Tantalum gusa.
Hari kandi uruganda rwa Karuruma rutunganya gasegereti, ruheruka kwegurirwa LuNa Smelter Ltd nyuma y’uko umushoramari wa mbere, Phoenix Metal Ltd yari yananiwe kurucunga.
Mu bikorwa kandi harimo kongera ishoramari mu ikoranabuhanga ryifashishwa mu bucukuzi, kuko kubukora mu buryo gakondo bituma umusaruro uboneka uba muke kugeza aho hari ubwo utagera kuri 40 % by’uwagombaga kuboneka.
Umuyobozi ushinzwe imibanire muri Kaminuza ya Kigali yakiriye iyi nama, Gregoire Piller yavuze ko bafite ishami ryigisha amategeko ariko by’umwihariko kwakira aya mahugurwa bihuriranye n’uko bafite gahunda yo gushyiraho icyiciro cya gatatu cya kaminuza cyigisha amategeko yifashishwa mu bucukuzi.
Umuryango African Mining Legislation Atlas (AMLA) watangijwe muri Gashyantare 2009, ugamije kubaka urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Afurika.
Mu mwaka ushize u Rwanda rwinjije miliyoni 373 z’amadolari ya Amerika mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu gihe intego yari miliyoni 240 z’amadorali. Ruteganya kwinjiza miliyoni 800 $ mu 2020 na miliyari 1.5 $ mu 2024.
























TANGA IGITEKEREZO