Kuva u Rwanda rwagendera ku mahame ya Repubulika, rumaze kugira ba Minisitiri b’Intebe icumi. Mu buryo bw’impurirane, umubare GATATU ugenda ugaruka nk’ufite ibyo wisangije mu Baminisitiri b’Intebe babayeho mu Rwanda kuva mu mwaka w’1961 kugeza none 2014.
Atatu...
Ni umubare w’emezi Minisitiri w’Intebe wayoboye igihe gito yamazeho. Uyu ni Jean Kambanda, wayoboye kuva kuwa 09 Mata 1994 kugeza kuwa 04 Nyakanga 1994.
Batatu...
Ni bo bonyine babaye ba Minisitiri b’Intebe badatanzwe n’ishyaka rya MDR. Abo ni Dr Sylvestre Nsanzimana watanzwe na MRND ivuguruye, Pierre Damien Habumuremyi watanzwe na FPR-Inkotanyi na Anasthase Murekezi wa PSD.
Batatu...
Ni bo babaye ba Minisitiri b’Intebe b’u Rwanda barabanje kuyobora Minisiteri y’Uburezi, bakayivamo bakomereza ku mwanya waMinisitiri w’Intebe batanyuze mu yindi mirimo. Abo ni Dr Pierre Damien Habumuremyi, Rwigema Pierre Celestin na Madamu Uwiringiyimana Agathe.
Cyakora na Grégoire Kayibanda yarayiyoboye, ariko we yazifatanyaga zombi icya rimwe. Yari Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Uburezi, mu gihe bariya batatu bavuye mu y’Uburezi bakomereza mu y’Intebe. Kayibanda yavuye muri izi Minisiteri zombi agirwa Perezida wa Repubulika.
Batatu...
Nibo babaye ba Minisitiri b’Intebe bafite impamyabumenyi y’ikirenga (Ph.D). Abo ni Dr Nsanzimana Sylvestre, Dr Nsengiyaremye Dismas na Dr Habumuremyi Pierre Damien.
Batatu...
Nibo babaye ba Minisitiri b’Intebe b’u Rwanda, ariko ubu batakiriho. Abo ni Grégoire Kayibanda, Madamu Uwilingiyimana Agathe na Dr Nsanzimana Sylvestre (uyu yigeze no kuba Perezida wungirije wa Afrika Yunze Ubumwe, icyitwa OUA, yigeze kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yabaye kandi Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda – UNR)
Batatu...
Nibo ba Minisitiri b’Intebe bahunze igihugu nyuma yo kurangiza imirimo yabo. Abo ni Faustin Twagiramungu, Pierre Celestin Rwigema, na Kambanda Yohani wahunze urugamba rurimbanyije.
Kuwa Gatatu...
Niwo munsi ugaruka kenshi mu minsi y’icyumweru abagizwe ba Minisitiri b’intebe baherewe iyo myanya.
* Kayibanda Grégoire yahawe uyu mwanya kuwa Gatatu tariki ya 19 Ukwakira 1960.
* Dr Nsanzimana Sylvestre yahawe uyu mwana kuwa Gatatu tariki ya 02 Ukwakira 1991.
* Makuza Bernard yahawe uyu mwana kuwa Gatatu tariki ya 08 Werurwe 2000.
* Murekezi Anasthase yahawe uyu mwana kuwa Gatatu tariki ya 23 Nyakanga 2014.
Gatatu...
* Kayibanda yicaye ku ntebe imyaka ibiri ibura amezi atatu
* Dr Nsengiyaremye yayimazeho amezi atatu ubugira kabiri (atandatu)
* Dr Nsengiyaremye yayicayeho umwaka n’amezi atatu
* Agata Uwilingiyimana yayimazeho umwaka ubura amezi atatu
* Kambanda Yohani yabaye Minisitiri w’intebe amezi atatu gusa
* Twagiramungu Faustin yicaye muri iyi ngoro amezi cumi n’atatu
* Dr Pierre Damien Habumuremyi yicaye kuri iyi ntebe amezi mirongo itatu n’atatu. Ni ukuvuga imyaka itatu ibura amezi atatu.
Umwanya wa Minisitiri w’Intebe wavuyeho mu mwaka w’1962 ubwo Kayibanda yabaga Perezida wa Repubulika u Rwanda rukibona ubwigenge, usubizwaho mu mwaka w’1991 bisabwe n’amashyaka menshi yari amaze kwemezwa mu gihugu.
Uruhererekane rwa ba Minisitiri b’Intebe icumi mu Rwanda
KAYIBANDA Grégoire wo mu ishyaka MDR yagiyeho 19/10/1960 avaho 01/07/1962 (Amezi 21)
Dr NSANZIMANA Sylvestre wo mu ishyaka MRND yagiyeho 02/10/1991 avaho 02/04/1992 (Amezi 06)
Dr Dismas NSENGIYAREMYE wo mu ishyaka MDR yagiyeho 02/04/1992 avaho 18/07/1993 (Amezi 15)
UWILINGIYIMANA Agatha wo mu ishyaka MDR yagiyeho 18/07/1993 avaho 07/04/1994 (Amezi 09)
KAMBANDA Yohani wo mu ishyaka MDR yagiyeho 09/04/1994 avaho 04/07/1994
(Amezi 03)
TWAGIRAMUNGU Faustin wo mu ishyaka MDR yagiyeho 19/07/1994 avaho 31/08/1995 (Amezi 13)
RWIGEMA Pierre Célestin wo mu ishyaka MDR yagiyeho 31/08/1995 avaho 08/03/2000 (Amezi 55)
MAKUZA Bernard wo mu ishyaka MDR yagiyeho 08/03/2000 avaho 07/10/2011
(Amezi 127)
Dr Pierre Damien HABUMUREMYI wo mu ishyaka FPR yagiyeho 07/10/2011 avaho 23/07/2014 (Amezi 33)
MUREKEZI Anasthase wo mu ishyaka PSD yagiyeho 23/07/2014 – ...
NTWALI John Williams/Ireme.net



















TANGA IGITEKEREZO