00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatebe gatoki mu mubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo igeze ku iherezo?

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 22 June 2026 saa 07:44
Yasuwe :

Mu mezi make ari imbere Abanyarwanda bashobora kongera koroherwa no kubona Visa zibemerera kujya muri Afurika y’Epfo ku mpamvu zirimo gutembera, ubucuruzi n’ibindi. Ni nyuma y’imyaka irenga 12 yari ishize nta Munyarwanda utunze pasiporo isanzwe woroherwa no kujya muri iki gihugu, kubera ikibazo cy’umwuka mubi mu mubano w’ibi bihugu byombi.

Iki cyizere gishya mu mubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo cyaturutse ku ruzinduko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe aherutse kugirira muri iki gihugu ku butumire bwa mugenzi we, Ronald Lamola.

Mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru, Minisitiri Lamola yavuze ko uru ruzinduko rushobora gusiga Abanyarwanda boroherejwe kubona Visa ya Afurika y’Epfo.

Ati “Iyi nama izasiga Abanyarwanda bafite pasiporo zisanzwe, bemererwe kongera kwinjira muri Afurika y’Epfo.”

Kuri Lamola yashimangiye ko nubwo u Rwanda na Afurika y’Epfo bishobora kugira icyo bipfa, bidakuraho ko ari igihugu cy’inshuti kandi gihuriye ku mateka menshi n’igihugu cye.

Ati “Tutitaye ku bidutandukanya, ibihugu byacu byahoze bibanye neza, Afurika y’Epfo n’u Rwanda bihurira kuri byinshi, kuko hari ibihuza abantu bacu. Ibihugu byacu byombi bisangiye amateka ashaririye, mu gihe cya Apartheid yabaye muri Afurika y’Epfo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ntituzibagirwa kandi tuzahora iteka twibuka intwari zatanze ubuzima bwazo kugira ngo hubakwe umusingi Afurika y’Epfo n’u Rwanda bihagazeho.”

Ku batarakurikiranye neza umuzi w’ikibazo, aya magambo ya Minisitiri Lamola abasigira ikibazo kimwe mu mutwe. Niba koko ibihugu byombi bihuriye kuri aya mateka n’intego, byapfuye iki?

Umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo ntabwo umuntu yavuga ko umaze imyaka n’imyaniko. Watangiye gushinga imizi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo FPR Inkotanyi yafataga ubutegetsi.

Muri Afurika y’Epfo ishyaka African National Congress (ANC) ryari rimaze amezi make rigiye ku butegetsi, nyuma y’urugamba rw’igihe kirekire rwo kwigaranzura abazungu.

Nelson Mandela wagize uruhare rukomeye mu bikorwa bya ANC ni umwe mu bumvaga neza amateka y’u Rwanda ndetse yashyigikiye gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge ubuyobozi bushya bw’u Rwanda bwahisemo.

Muri Kamena mu 1999, Nelson Mandela yavuye ku butegetsi, asimburwa na Thabo Mbeki. We na ANC bakomeje gukorana neza n’u Rwanda, ndetse ku butegetsi bwe Afurika y’Epfo yafashije u Rwanda mu nzego zitandukanye nk’uko Minisitiri Nduhungirehe aherutse kubishimangira.

Ubufasha bwa Afurika y’Epfo ku Rwanda kandi bwagarutsweho na Perezida Paul Kagame mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Sophie Mokoena.

Ati “Mandela, Mbeki, icyo gihe twari dufitanye umubano mwiza. Ntiwari mwiza ku rundi ruhande gusa ahubwo wari ufite akamaro cyane. Dufite abakiri bato benshi bemerewe kujya muri Afurika y’Epfo, bakiga, abenshi muri bo barokotse Jenoside, yewe n’abana b’abakoze Jenoside. Twohereje umubare munini, ni amagana. Kubera ko Afurika y’Epfo yashyigikiye ibiganiro bya Sun City rwose, inatanga ubufasha ku buryo aba bantu bakwiye kujyayo. Bishyuye amafaranga y’ishuri ajya kungana n’ayo Abanyafurika y’Epfo bishyuraga. Byari byiza, nta kibazo cya visa cyari gihari, wari umusanzu ukomeye ku byo uyu munsi dufite mu iterambere. Aba bakiri bato, uwo uzahura na we ari hafi imyaka 30, uyirengejeho gato, azakubwira ko yagiye muri Afurika y’Epfo kwiga muri ibyo bihe. Ni ikintu cyiza.”

Minisitiri Nduhungirehe aherutse muri Afurika y’Epfo ku butumire bwa mugenzi we, Lamola

Imvano y’umwuka mubi

Benshi batekereza ko umubano wa Afurika y’Epfo n’u Rwanda wajemo agatotsi ubwo Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya bari mu buyobozi bukuru bw’ingabo zarwo, bahungiraga muri Afurika y’Epfo nyuma y’ibyaha bitandukanye, ariko siko bimeze.

Nyuma y’imyaka icyenda ku butegetsi, muri Nzeri 2008 Perezida Mbeki wari warubatse umubano ukomeye n’u Rwanda yeguye ku butegetsi nyuma yo kubiswaba n’ishyaka rye rya ANC kubera ibibazo yari afitanye na Jacob Zuma.

Mu buryo bw’inzibacyuho, Kgalema Motlanthe yagiye ku butegetsi ayobora Afurika y’Epfo hagati ya Nzeri 2008 na Gicurasi 2009.

Muri iki kiganiro na Mokoena, Perezida Kagame yavuze ko iki gihe aribwo umubano w’ibihugu byombi watangiye gukonja, ibintu birushaho kuba bibi Kayumba na Karegeya bahungiyeyo.

Ati “Nyuma yaho twatangiye kwibaza ibiri kuba. Kugeza mu 2010, uyu muntu (Karegeya) wapfiriye muri Afurika y’Epfo, wayoboraga iperereza. Ikibazo cya mbere cyari ubundi se ni gute umuntu wayoboye iperereza aba muri Afurika y’Epfo nk’impunzi? Ni mu buryo bwombi, wakwibaza impamvu yahunze hano […] Ubwo yajyaga muri Afurika y’Epfo, yagize umubano mubi cyane, ibintu bitangira kuzamba cyane. Yatangiye kwisuganyirizayo n’ibindi. Ikibazo cy’urupfu rwe cyaravuzwe kubera ko birumvikana ruteza uburakarari bwinshi ariko mu by’ukuri ni nde wemeje ko yishwe…ibimenyetso biri hehe? Ni nde wahagarara akavuga ati ‘Mbihagazeho, uyu ni we wabikoze?’”

“Kubera ko twanaganiriye na Afurika y’Epfo, turayibwira tuti mureke tubikurikirane tumenye icyabaye mu by’ukuri. Leta ya Afurika y’Epfo yarabyemeye icyo gihe ariko ku munsi wakurikiyeho bafashe uruhande, kandi ngo ubwo ni rwo natwe twari dukwiye gufata, ntibemeye ko hakorwa iperereza. Kubera iki banze ko hakorwa iperereza kandi twari dufite ubushaka bwo gukorana na bo kugira ngo tubone ibimenyetso? Ariko bafashe icyemezo cyo gukora icyo bashaka, icyo abantu bose bagomba kwizera. Ibyo byarakomeje.”

Nyuma y’urupfu rwa Karegeya, urwikekwe rwakomeje kwiyongera hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo, kuko iki gihugu cyashinjaga u Rwanda kumwica, mu gihe rwo rwashinjaga Afurika y’Epfo guha uburyamo abagamije kurugirira nabi, cyane ko muri icyo gihe aribwo hashinzwe RNC.

Ku butegetsi bwa Jacob Zuma wayoboye kuva mu 2009 kugeza mu 2018 ntacyo yakoze ngo azahure umubano w’ibihugu byombi, ahubwo yakomeje kwakirana yombi abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Iki gihe nibwo ibibazo bya Visa ku Banyarwanda bashaka kujya muri Afurika y’Epfo byatangiye kuvuka.

Muri Werurwe 2014, Afurika y’Epfo yabaye nk’iyongera umunyu mu gisebe, yirukana abadipolomate batatu b’u Rwanda bakoraga muri ambasade ibashinja uruhare ku gitero bivugwa ku cyagabwe ku rugo rwa Kayumba mu Mujyi wa Johannesburg. U Rwanda narwo rwahise rwirukana abadipolomate batandatu ba Afurika y’Epfo.

Ramaphosa yaje atanga icyizere

Muri Gashyantare 2018 Perezida Zuma yeguye ku butegetsi bitewe n’ibibazo yari afite mu ishyaka rye. Yasimbuwe na Cyril Ramaphosa.

Ku wa 25 Gicurasi 2019 Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Cyril Ramaphosa, umugabo wari ufitiwe icyizere gikomeye mu bijyanye no kuzahura umubano w’ibihugu byombi.

Nyuma y’amezi make nibwo icyorezo cya COVID-19 cyadutse, ibyo kuzahura umubano w’ibihugu byombi bitangira gucumbagira.

Mu 2023 Naledi Pando wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo yagiriye uruzinduko mu Rwanda yitabiriye umwiherero wa ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bagize AU wigaga kuri gahunda ya 2063 igamije ukwihuza kwa Afurika.

Ku bijyanye no kuzahura umubano n’u Rwanda yavuze ko hari ibyari biri gukorwa.

Icyo gihe Pandor yavuze ko bitarenga mu 2023 ikibazo kidakemutse, ariko icyizere cyaje kuraza amasinde.

Mu bihe bitandukanye Perezida Kagame yagaragaje ubushake bwo kubana neza na Afurika y'Epfo

Intambara yo muri RDC yazambije ibintu

Hagati aho mu Ugushyingo 2021 umutwe wa AFC/M23 urwanya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi wubuye imirwano nyuma yo kutubahirizwa kw’ibyo wari warumvikanye na Perezida Felix Tshisekedi. Iki kibazo nacyo cyongeye kuzahaza umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo.

Mu kuvuguta umuti w’iyi ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC hashatswe ibisubizo bitandukanye birimo no koherezayo ingabo z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Tshisekedi yashatse ko izi ngabo zimufasha kurasa M23, ariko zimubera ibamba kuko atari zo nshingano zari zahawe. Yahise afata icyemezo cyo kuzirukana, ndetse umwaka wa 2023 urangira zose zavuye muri RDC.

Mu ibanga rikomeye, Perezida Thsisekedi yegereye ibihugu byo mu muryango wa SADC birangajwe imbere na Afurika y’Epfo, byemera kumuha ingabo zo kumurwanira.

Kuva izi ngabo za SADC cyane cyane iza Afurika y’Epfo zagera muri RDC zatangiye kugaragara ku rugamba zirwana ku ruhande rw’ihuriro ry’ingabo za Leta FARDC ririmo n’abarwanyi ba FDLR biganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibintu u Rwanda rutishimiye na gato.

Mu nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yateranye ku wa 30 Mutarama 2025 Perezida Kagame yavuze kuri iki kibazo.

Ati “Ku wa Mbere n’uyu munsi mu gitondo, navuganye na Perezida wa Afurika y’Epfo washatse ko tuvugana kuri iki kibazo kubera uruhare bafite mu burasirazuba bwa Congo, ari kwigira nk’aho ari gusohoza inshingano yo guharanira amahoro, kandi afite ingabo ziri kwifatanya na FDLR ku rugamba, kandi ziri kurwanya M23 hashingiwe ku mabwiriza ya Tshisekedi kubera ko ngo ari abantu badakwiye kuba muri Congo. Ngo aba baturuka mu Rwanda. M23 si Abanyarwanda, rwose. Aba ni Abanye-Congo. Rimwe arabyemera, ubundi akavuga ngo Oya, bamwe muri bo ni bo, abandi baturutse mu Rwanda, agakomeza. Kubera iki abayobozi b’ibihugu twemera ko ibi bikomeza ubuziraherezo, tukemera ko dukwiye kuyobywa na Tshisekedi cyangwa undi wese umufasha ?”

“Na Afurika y’Epfo igerageza igakangisha bishobora kuba n’ibindi n’ibindi. Birumvikana tuzareba ibyo bikangisho bari kuvuga. Ahari bakabaye barakoresheje ibyo kangisho baca akajagari mu burasirazuba bwa Congo cyangwa se bakarwanya abari kugerageza guca ako kajagari.”

Uyu muburo wa Perezida Kagame kuri Afurika y’Epfo waje nyuma y’umunsi umwe Perezida Ramaphosa akojeje agati mu ntozi.

Ku wa 29 mutarama 2025 uyu muyobozi wa Afurika y’Epfo abinyujije kuri X yatangaje ko nyuma y’imirwano yo mu Burasirazuba bwa RDC, igihugu ayoboye cyabuze abasirikare 13 bari mu “butumwa bw’amahoro”.

Ati “Iyi mirwano yatangijwe n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ndetse n’inyeshyamba z’Ingabo z’u Rwanda, RDF, aho bihanganye n’Ingabo za Congo, FARDC. Bagabye ibitero ku ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa SADC muri RDC buzwi nka SAMIDRC.”

Perezida Kagame yamusubije agira ati “RDF ni igisirikare ntabwo ari inyeshyamba. SAMIDRC ntabwo ari ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro ndetse nta mwanya zifite muri ibi bintu.”

Ukwezi kwa Mutarama 2025 kwarangiye urugamba rw’ingabo za Afurika y’Epfo muri RDC rushyizweho iherezo nyuma yo gutsindwa n’umutwe wa AFC/M23 mu Mujyi wa Goma, ndetse u Rwanda rukaziha inzira ngo zisubire iwabo.

Ese nyuma y’imyaka irenga 12 y’agatotsi mu mubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo ibihugu byombi bishobora kongera kubana amahoro? Reka tubitege amaso.

Imikoranire y’Ingabo za Afurika y’Epfo n’umutwe wa FDLR yarushijeho kuzambya umubano wayo n’u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages