00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatenga: Abasambanira imbere y’abana bihanangirijwe

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 15 February 2024 saa 10:06
Yasuwe :

Abaturage bo mu Kagari ka Gatenga mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro ahitwa mu Njamena, barasaba abakorera uburaya muri aka gace kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina abana babo babareba kuko bituma bagira umuco mubi.

Ibi aba baturage batangarije IGIHE nyuma y’aho muri aka gace kuwa 13 Gashyantare 2024, hari uruhinja rwapfuye bigakekwa ko rwaryamiwe n’umugabo nyina yari yararanye na we dore ko bivugwa ko uwo mugore asanzwe akora uburaya.

Abaganiriye muri aka gace ko mu Njamena gatuwemo n’abagore benshi bicuruza, babwiye IGIHE ko benshi mu bakora uburaya batuye mu nzu nto cyane ndetse baryamana n’abagabo abana babo babareba kuko baba baryamanye ku buriri bumwe.

Bavuga ko ibi bituma abo bana bakurana imico mibi ishobora gutuma nabo bishora mu busambanyi bakiri bato.

Ntezumuremyi Jean Bosco yagize ati “ Hano haba indaya nyinshi noneho kubera ko usanga ziba mu nzu nto baryamana n’abagabo abana babareba kuko nabo baba baryamanye kuri ubwo buriri, kandi urebye si byiza kuko umwana akurana ingeso mbi.”

Yakomeje avuga ko ibi bituma aba bana bavuka ku bagore bakora uburaya babyara batari buzuza imyaka y’ubukure cyangwa bagakurana ingeso mbi.

Bizimana Innocent we yagize ati “Aha Njamena hakunda kuba ibintu by’uburaya kuko haba indaya nyinshi cyane n’ibisambo. Njye gusa inama nagira abasambanira imbere y’abana babo n’uko babireka kuko atari byiza cyangwa igihe bibananiye bakajya bareba aho baboherereza.”

Yakomeje ashishikariza abagore n’abakobwa bicuruza kubireka bakiga imyuga ibateza imbere kuko atari ingeso nziza

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gatenga, Mugabo Rukika Christian, yavuze ko abakora uburaya bakwiye kwirinda kubukorera imbere y’abana babo.

Yagize ati “ Ubundi ubusanzwe ubusambanyi ntabwo ari umuco nyarwanda cyane cyane ko gusambana abana bareba ni ngeso mbi, kuko abanyarwanda baca umugani ngo uwiba ahetse aba abwiriza uwo mu mugongo.”

Yaboneyeho gusaba abakorera uburaya muri aka gace kugira imyitwarire myiza birinda icyatuma abana bagira imico mibi.

Barasaba ko abakorera uburaya mu Njamena bakwirinda gusambanira imbere y'abana babo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages