00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatenga: Umugore n’umusambane we barakekwaho kuryamira uruhinja rugapfa

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 13 February 2024 saa 02:57
Yasuwe :

Umugore wo mu Kagari ka Gatenga mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, yatangiye gukorwaho iperereza nyuma yo gukorana imibonano mpuzabitsina n’umugabo bari batahanye, bwacya bagasanga umwana w’uruhinja bari baryamye ku buriri bumwe yapfuye, aho bikekwa ko bamuryamiye.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 12 Gashyantare 2024, mu Mudugudu wa Gatenga mu Kagari ka Gatenga ahazwi nka Njamena.

Abaturage babwiye IGIHE ko uyu mugore ukekwaho gukora uburaya yatahanye n’umugabo iwe yasinze bakorana imibonano mpuzabitsina mu gitondo basanga uruhinja rwe bari baryamye mu buriri bumwe rwapfuye.

Bavuga ko bikekwa ko uyu mugore n’umusambane we baryamiye uwo mwana ubwo barimo gukora imibonano mpuzabitsina.

Uwitwa Eric yagize ati " Bari basinze noneho ubwo barimo basambana baramuryamira kuko yari akiri muto."

Yongeyeho ko uyu mugore n’umusambane we babanje kwinywera urwagwa ku buryo batahise bamenya ko urwo ruhinja rwapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gatenga, Mugabo Rukika Christian, yabwiye IGIHE ko uyu mugore n’umusambane we ndetse na nyir’inzu batawe muri yombi.

Ati “RIB yabatwaye, yatwaye umugore n’uwo mugabo na nyir’inzu, wenda kuvuga ngo bamuryamiye barimo gusambana ibyo bizaterwa n’iperereza rigiye gukorwa ntawabyemeza kuko nta gihamya gusa icyamenyekanye n’uko habayeho ubusambanyimuri iryo joro.”

Yakomeje ashimangira ko amakuru bafite ari uko uyu mugore yasambanye n’uwo mugabo ndetse iperereza ariryo rizagaragaza ko koko ubwo bari muri icyo gikorwa baryamiye uwo mwana bikamuviramo gupfa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages