Amakuru IGIHE yahawe na Bizimana Jérémie wari umwe mu nshuti za hafi Gatesi banaririmbanaga, yavuze ko yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal mu Mujyi wa Kigali, aho yari amaze icyumweru arwariye uburwayi bwaje butunguranye.
Ati “ Yazize uburwayi butunguranye kuko yafashwe ku cyumweru gishize, afatwa n’umutwe ukomeye bamujyanye kwa muganga basanga ngo ari amaraso yipfunditse ku bwonko.”
Yavuze ko icyo bazahora bamwibukiraho ari urukundo, kwicisha bugufi n’ibyishimo byahoraga bimuranga.
Gatesi yari umwe mu batangije korali Christus Regnat yaririmbaga ijwi rya kabiri rizwi nka alto.
Yari amaze imyaka irindwi asezeranye n’umugabo asigiye abana babiri b’abahungu barimo umwe ukiri uruhinja.



















TANGA IGITEKEREZO