00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsata: Abamotari bashyikirije Polisi mugenzi wabo wagonze umwana agahita yiruka

Yanditswe na

Thamimu Hakizmana

Kuya 13 July 2015 saa 10:09
Yasuwe :

Abamotari babiri bakorera ku murongo (ligne) yo mu Murenge wa Gatsata Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bashyikirije Polisi mugenzi wabo, nyuma yo kugonga umwana w’imya 10 wari uvuye ku ishuri, maze agahita ahata umuriro moto ye ngo ahunge.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Nyakanga, uyu mumotari wirukaga cyane yafashwe na bagenzi be babiri bari bamubonye agonze umwana, bahita bamukurikira, bakimufata bahise bamushyikiriza abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, (Traffic Police).

Nyuma yo kumushyikiriza polisi, yasabwe ibyangombwa, maze bsanga nta n’ibyo afite ku buryo bamwe muri bagenzi be bahise bemeza ko ari cyo cyamuteye kwiruka ngo ahunge nyuma yo kugonga uwo mwana.

Bizimana Patrick ati “Rwose akwiye guhanwa pe kuko ni bo badutukisha uragira ngo se n’iki cyatumye ahita yiruka uretse kuba nta perimi yari afite!”

Nyuma yo kugongwa abagira neza bahise bamujyana kwa muganga

Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda CIP Emmanuel Kabanda we yatangaje ko uyu mu motari yakoze icyaha ubwo yatinyukaga kujya mu muhanda nta byangombwa bimwemerera gutwara moto afite, agerekaho no kugonga umuntu n’ubwo atamwishe.

Yakomeje anatanga ubutumwa ku bakoresha umuhanda n’abatwara ibinyabiziga by’umwihariko.

Yagize ati “Ubutumwa ni ukubabwira ko bakwiye gukurikiza amategeko kuko iyo batubashye amategeko havuka ingorane nyinshi bigatuma babura uko babyitwaramo”.

Gusa nyuma y’uko uyu mwana amaze kugongwa abaturage bahise bamujyana ku ivuriro riri hafi y’aho yagongewe ryitwa Dutabarane ahamara iminota micye bahita bamujyana mu bitaro bya Kigali CHUK kubera ko yari ameze nabi.

Yahise ajyanwa gucumbikirwa kuri sitasiyo ya Polisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages