00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsata: Inzu y’umuturage yafashwe n’inkongi, ibintu byose birakongoka (Amafoto)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 21 July 2017 saa 02:59
Yasuwe :

Inzu yakodeshwagwa n’Umunyakenya witwa Mutangi Denis mu Kagari ka Nyamugari, Umurenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo yafashwe n’inkongi mu ijoro ryo kuwa Kane tariki ya 20 Nyakanga 2017.

Iyi nzu y’ibyumba bibiri n’uruganiriro yakodeshwagwa na Mutangi yafashwe n’inkongi, abaturage babwiye IGIHE ko ahagana mu m saa moya babonye umwotsi, bumva n’umukozi aratabaza avuza induru.

Abaturage batangiye gutanga ubutabazi bwo kuzimya, mu kanya gato Polisi nayo iba irahageze izanye kizimyamoto, inzu irazima ariko ibikoresho byarimo biratikira ; Bimwe mu byarimo ni televiziyo ya Flat, akabati, matela,firigo, micronde, imyenda n’ibindi.

Uyu munyakenya Mutangi Denis yabwiye IGIHE ko akeka ko impanuka y’umuriro yatewe n’ishyiga Gaz atekaho.

Yagize ati “Ibyahiye ntituramenya neza icyaba cyabiteye uretse ko dukeka ko byatewe na gaz kuko twasanze isafuriya yari yashiriye.”

Yakomeje avuga ko ubwo iyi nzu yafatwaga n’inkongi we n’umugore we bari bagiye ku kazi mu rugo hasigaye umukozi. Uyu ni nawe wasize isafuriya ku mashyiga, ajya ku isoko.

Mutangi avuga ko ibikoresho byahiriyemo bifite agaciro karenga amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe.

Umuturage witwa Murindahabi Emile wabonye iyi mpanuka yavuze ko iyo imodoka ya Polisi yagenewe kuzimya inkongi idahita iza vuba na bwangu n’izindi nzu zegereye yahiye nazo zari gufatwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages