00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsata : Inzu y’umuturage yahiye irakongoka imusiga iheruheru

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 5 December 2014 saa 05:45
Yasuwe :

Inzu y’uwitwa Kampire Marie Claire utuye mu mudugudu wa Bigega , Akagari Kagugu,umurenge wa Gatsata yahiye irakongoka ku manywa yo kuri uyu wa gatanu itikiriramo ibye byose. Bamwe mu babonye iby’iyi nkongi bemeza ko iyo nzu yahiye ubwo umuriro w’amashanyarazi wari umaze amasaha abiri ubuze wagarukaga.
Abaturage baturanye n’uyu mubyeyi bavuga ko bashidutse inzu yafashwe n’inkongi. Nta muntu n’umwe wari uyirimo kuko nyirayo yari yasize ayifunze abana be bari gukinira mu baturanyi. (…)

Inzu y’uwitwa Kampire Marie Claire utuye mu mudugudu wa Bigega , Akagari Kagugu,umurenge wa Gatsata yahiye irakongoka ku manywa yo kuri uyu wa gatanu itikiriramo ibye byose.

Bamwe mu babonye iby’iyi nkongi bemeza ko iyo nzu yahiye ubwo umuriro w’amashanyarazi wari umaze amasaha abiri ubuze wagarukaga.

Abaturage baturanye n’uyu mubyeyi bavuga ko bashidutse inzu yafashwe n’inkongi. Nta muntu n’umwe wari uyirimo kuko nyirayo yari yasize ayifunze abana be bari gukinira mu baturanyi.

Ibintu byose byari muri iyi nzu y’ibyumba bitatu n’uruganiriro byahiye byose hasigara intebe gusa .

Kampire Marie Claire wari usanzwe ukora akazi k’ubuzamu, v nawe ahamya ko inzu ye yatwitswe n’amashanyarazi bitewe kuko yari yagiye ku kazi kandi inzu ye akaba yari yayisize ayifunze.

Yagize ati “ None se navuga ko byatwitswe n’iki cyangwa binkongi yatewe n’iki mu gihe nari nasize inzu yanjye nyifunze nta muntu n’umwe uyirimo uretse kuvuga ko ari amashanyarazi ya EWSA?”.

Yakomeje avuga ko nawe yatunguwe no guhamagarwa abwirwa ko iwe hahiye .

Yagize ati “ Bampamagaye barabimbwira mpita nza mpasanga abayobozi b’Akagari bantabaye bari kuzimya ariko harokotse intebe gusa kuko “matera” zose uko ari eshatu imyenda, igisenge n’ibindi bintu byose birimo amafaranga ibihumbi 25 byahiye”.

Kampire avuga ko amaze n’ imyaka 12 mu mudugudu wa Bigega. Yahaje amaze gutandukana n’umugabowe.

Avuga ko yugarijwe no kubura aho arara n’ubukene bukabije nyuma y’uko inzu ye ihiye. Gusa uyu mubyeyi avuga ko adashobora kumenya agaciro k’ibyangiritse byose


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .