Umusaza ukomoka muri Somaliya, Abdarahaman Hassan asimbutse urupfu kuri uyu wa gatatu ubwo ikamyo yari atwaye yarengaga umuhanda ikagwa muri metero 16 uturutse ku muhanda mu Murenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.
Abdarahaman yakoze impanuka ubwo yari avuye i Shyorongi agiye gupakurura amavuta ya Peteroli i Kabuye nyuma imodoka yari atwaye ifite nimero za Pulaki za Tanzaniya T 691 BSU iza kwifunga ku buryo yiyoboraga kugeza igihe irengeye umuhanda.
Ubwo IGIHE twageraga aho impanuka yabereye, Abdarahaman yadutangarije ko yageragezaga kuyikata akumva iremereye ageze aho ararekera kuko yumvaga atakiyishoboye.
Abdarahaman Hassan yavuye muri iyi modoka ari muzima ndetse n’undi musore bagendana ariko imodoka yo ikaba yangiritse ku buryo bukomeye.



















TANGA IGITEKEREZO