Mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Nzeri, umugabo bakunze kwita Kanwangabo ubundi amazina ye bwite ni Nzabakurana, yatewe icyuma mu ijosi n’abantu bataramenyekana, bamukata ingoto. Umurambo we wabonetse muri iki gitondo ahitwa mu Kiderenka mu murenge wa Gatsata.
Mu mu dugudu wa Nyakabande, Akagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsta, Akarere ka Gasabo mu gitondo cyo ku wa 2 Nzeri 2013, aho bakunze kwita mu Kiderenka hatoraguwe umurambo w’umugabo wakaswe ingoto.
Bamwe mu baturage baje kureba aho uwo murambo uri, bavuze ko bamuzi muri Nyabugogo aho yakoraga akazi k’ubukarani, bakaba bari bakunze kumwita Kanwangabo.
Abandi bavuze ko akomoka mu karere ka Gisagara, akaba yari atuye mu murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge.
Kabanda Joseph Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata, yatangarije IGIHE ko bategereje ko Polisi ikora iperereza.
Kabanda yagize ati “Twatewe urujijo n’uyu murambo, kuko tutazi neza aho yiciwe. Polisi ubu irimo gukora iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri ku iyicwa rye.”



















TANGA IGITEKEREZO