Koperative CORIMAK ihuriwemo n’abahinzi b’umuceri bo mu mirenge ine y’akarere ka Gatsibo ariyo Kiramuruzi, Kiziguro, Murambi na Remera.
Nyuma y’igenzura ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amakoperative mu Rwanda RCA, iri tsinda ry’abakozi basanze ryaranyereje amafaranga asaga miliyoni 16, aribyo byatumye bahita batabwa muri yombi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiramuruzi, Munyaburanga Joseph yabwiye IGIHE ko aya makuru ari impamo.
Yavuze ko abatawe muri yombi harimo uwari umubitsi w’iyi koperative Albert Byiringiro ukekwaho kunyereza miliyoni icyenda, umunyamabanga, umushoferi n’abandi bakozi batatu.
Kugeza ubu bose bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kiramuruzi.
Koperative CORIMAK yatangiye mu mwaka wa 2005 ihuza abahinzi bagera ku 1500, bose batunzwe no guhinga umuceri muri gishanga cya Kanyonyomba kiri kuri hegitari 380.



















TANGA IGITEKEREZO