00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Batandatu mu maboko ya Polisi bazira amafaranga asaga miliyoni 16

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 28 April 2015 saa 04:09
Yasuwe :

Abakozi batandatu ba Koperative y’abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Kanyonyomba (CORIMAK), bari mu maboko ya Polisi bakurikiranyweho gukoresha mu nyungu zabo amafaranga asaga miliyoni 16 z’abanyamuryango.

Koperative CORIMAK ihuriwemo n’abahinzi b’umuceri bo mu mirenge ine y’akarere ka Gatsibo ariyo Kiramuruzi, Kiziguro, Murambi na Remera.

Nyuma y’igenzura ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amakoperative mu Rwanda RCA, iri tsinda ry’abakozi basanze ryaranyereje amafaranga asaga miliyoni 16, aribyo byatumye bahita batabwa muri yombi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiramuruzi, Munyaburanga Joseph yabwiye IGIHE ko aya makuru ari impamo.

Yavuze ko abatawe muri yombi harimo uwari umubitsi w’iyi koperative Albert Byiringiro ukekwaho kunyereza miliyoni icyenda, umunyamabanga, umushoferi n’abandi bakozi batatu.

Kugeza ubu bose bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kiramuruzi.

Koperative CORIMAK yatangiye mu mwaka wa 2005 ihuza abahinzi bagera ku 1500, bose batunzwe no guhinga umuceri muri gishanga cya Kanyonyomba kiri kuri hegitari 380.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages