00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Abagera kuri 29 batawe muri yombi bazira ubujura bw’inka

Yanditswe na

Besabesa Etienne

Kuya 15 October 2015 saa 04:45
Yasuwe :

Abantu 29 bafatiwe mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo bakurikiranyweho ubujura bw’inka bibye mu mirenge itandukanye igize aka Karere.

Bamwe muri bo bafatanywe inyama zitazwi aho zavuye, abandi bari bashoreye inka, bamwe muri bo biyemerera ko ari izo bibye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kiramuruzi, Kavutse Epiphanie, yemeje ko aba bantu batawe muri yombi bakurikiranyweho kugira uruhare mu bujura bw’inka bajyanwa muri "Transit Centre" iherereye mu Murenge wa Gatsibo.

Kavutse yakomeje avuga ko igikorwa cyo kubafata cyabaye nyuma yo kumenya ko hari abantu batazwi bacumbitse mu Murenge wa Kiramuruzi bakora mu ibanga ubucuruzi bw’inka ndetse n’imyama zazo.

Kubufatanye bwa polisi n’izindi nzego z’umutekano muri uyu murenge hakozwe umukwabu bamwe bafatanwa inka bari bibye bazishoreye abandi bafatanwa inyama z’inka zazo bari babagiye mu bihuru.

Mu batawe muri yombi harimo ababazi n’abacuruza inyama ndetse n’abacuruza inka.

Inka zafashwe zahurijwe hamwe mu murenge wa Kiziguro zihita zisubizwa ba nyirazo.

Gitifu w’Umurenge wa Kiramuruzi, Kavutse Epiphanie yasabye abaturage kujya batanga amakuru y’abantu babaga inka cyangwa se bagurisha inyama zazo mu buryo bwa magendu kuko akenshi aribo bakora ubujura bw’amatungo bugira ingaruka zikomeye ku iterambere ry’abaturage.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages