00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Abahinzi b’Umuceli baravuga imyato Ifumbire y’ikinini cya “Uree”

Yanditswe na

Ntakirutimana Deus

Kuya 14 May 2015 saa 08:49
Yasuwe :

Abahinzi b’umuceri mu karere ka Gatsibo baremeza ko bagiye kujya bakoresha ifumbire mvaruganda ikoze mu kinini cya “Urée” ku buso bwose bahinga bitewe n’uburyo yabatuburiye umusaruro.

Abahinzi bo mu gishanga cya Kanyonyomba na Ntende bamaze ibihembwe bine bafumbiza ifumbire ikoze mu binini bemeza ko itanga umusaruro ugereranyije n’iyo bakoreshaga ya NPK na Urée ariko bamisha mu butaka.

Bwa mbere ngo iyo bamisha hari itwarwa n’amazi aba atemba indi ikagenda mu mwuka mu kirere bitandukanye n’iy’ikinini yo bashyira mu butaka ntitumuke.

Landouard asobanura iby'ifumbire

Abibumbiye muri koperative Cooproriz Ntende bamaze gusarura vuba aha banyuzwe n’umusaruro babonye.

Nzabonimpa George ati “nakoresheje ibinini bya uree, bitanga umusaruro kuko ubushize nasaruye toni n’ibiro 216, ubu navanyemo toni n’ ibiro 859 hiyongereyeho ibiro 630. Ibyo nakoze ubushize ntacyahindutse uretse gukoresha iyi umbire by’ibinini. Ifumbire ya mbere yadupfiraga ubusa.”

Nyirahatagekimana Laurentie na we ati “ ubushize nabonye ibiro 1,012 uyu munsi nabonye ibiro 1,448, nkabona ko iyo fumbire ifite akamaro nayikuye ku buso bwa Are 20.”

Landouard asobanura ubwiza bw'umuceri wahingishijwe ifumbire y'ibinini

Abahinga mu gishanga cya Kanyonyomba na bo bavuga ko babonye umusaruro wiyongera bitewe n’iki kinini.

Umwe mu bahinzi bayikoresheje, Ndayishimiye Joseph ati “Byaje bisimbura ifumbire twakoreshaga NPK 17 17 17. Ni ifumbire batuzaniye mu igerageza, ariko nasanze itanga umusaruro, uburima bw’igerageza yongera umusaruro, akarima ka metero 5 kuri 5 nahinze nasaruyemo ibiro 25 narasaruragamo nka 15 nkoresheje isanzwe.”

Aba bahinzi basaba ko bahabwa iyi fumbire bakayikoresha ku buso bwose bahingaho.

Karegeya Emmanuel, Ushinzwe ubuhinzi (Agronome) mu gishanga cya Kanyonyomba yavuze ko ifumbire yari isanzweho itatangaga umusaruro mwiza nk’uwo babonye bamaze gukoresha iy’ibinini ni yo mpamvu ngo basaba ko bagezwaho iyi fumbire bakayikoresha muri iki gishanga.

Umusaruro uva kuri toni 5 n’igice ukagera kuri zirindwi ukoresheje iy’ibinini.
Ati “Turayikeneye cyane kuko tubona umusaruro wacu wiyongereye cyane, tugeze ku rwego rwo kuyigurira nibayizane twiteguye kuyizana.”

Ushinzwe ubuhinzi (Agronome) i Ntende ari kumwe n'abahinzi

Isabane Etienne agoronome wa Coopriz Ntende yavuze ko bazayikoresha ku buso bwa hegitari 400 bavuye ku bwa 50 bayikoreshejeho ubu.

Ati “ Abahinzi babanza kwirebera uko umusaruro uzamuka ntawe ubibahatira, bakagenda bahindura imyumvire ku buryo 900 tuzayikoresha.”

Yavuze ko bafite intego zo kuyikoresha kuri hegitari 900 bafite, kuko ngo umushinga IFDC wabahaye imashini ikora ibyo binini.

Ubuhinzi bwo gukoresha iyi fumbire babufashijwemo n’umushinga mpuzamahanga IFDC ibicishije muri porogaramu yayo yise Catalist2 igamije gufasha abahinzi kongera umusaruro.

Semukera Landouard, ushinzwe kwegereza abahinzi ikoranabuhanga muri IFDC yavuze ko iyi fumbire itanga icyizere nyuma yo guhera mu mirima y’icyitegererzo bayikoresha.

Yongeyeho ko itanga umusaruro mpuzangendo (moyenne) kuri hegitari ungana na toni zirindwi n’ibiro 200 mu gihe ifumbire mvaruganda bakoreshaga mbere yatangaga toni 5 n’ibiro 600 ni ukuvuga ko harimo ikinyuranyo cya toni n’ibiro 600.

Minisiteri y’ Ubuhinzi n’ubworozi imaze kubona ubwiza bw’iyi fumbire yasabyeko muri Mata 2015 ba rwiyemezamirimo baba baramaze gutanga ibiciro kugira ngo bayigeze ku isoko ry’inyongeramusaruro mu Rwanda.

[email protected]
Ntakirutimana Deus
twitter :@NtakirutaDeus


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages