00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Abana 3 barwariye mu bitaro nyuma yo guturikanwa na gerenade

Yanditswe na

Izuba Rirashe

Kuya 24 February 2015 saa 01:09
Yasuwe :

Mu gitondo cyo ku wa 22 Gashyantare mu masaha ya saa mbiri na mirongo ine za mu gitondo, igisasu cyo mu bwoko bwa Gerenade cyaturikanye abana batatu mu Murenge wa Ngarama ho mu Karere ka Gatsibo, Intara y’Uburasirazuba.

Abo bana barimo Maniriho Emmanuel w’imyaka itanu, Niyomugenga Gilbert w’imyaka 10 ndetse na Munyabugingo Eric w’imyaka 11, uko ari batatu bose cyabakomerekeje bimwe mu bice by’umubiri nko ku maboko, mu maso ndetse n’amaguru, ariko kubw’amahirwe ntibahasiga ubuzima.

Ubwo ikinyamakuru Izuba Rirashe cyabasangaga aho barwariye ku Bitaro bya Ngarama, aba bana bavuze ko iki gisasu cyabaturikanye ubwo bari bagiye gutashya inkwi, bageze aho cyari kiri umwe muri bo agatangira gihondaho ibuye, ari na bwo ngo cyahise kibaturikana kuko bose bari begeranye.

Umwe muri aba bana, Munyabugingo yagize ati "Twari twagiye gusenya ni uko umwana aravuga ngo yabonye igisasu, arakizana agitereka iruhande rwacu, yenda ibuye arakubita, kirangije kirankubita ndirukanka, we yasigaye aho aharyamye.”

Bamwe mu babyeyi batangaje ko nubwo bashima Imana kuba aba bana batarahasize ubuzima, ariko bibahaye isomo ryo kudakurikirana abana bari mu rugo gusa, ngo ahubwo bakwiye no kujya bamenya niba aho bagenda ntacyashyira ubuzima bwabo mu kagaga.

Mukasinamenye Alphonsine umubyeyi w’aba bana, avuga ko hari icyizere cy’uko abana bazakira nubwo bakomeretse cyane, ariko kandi anashimira ubuyobozi bw’ingabo na polisi, uko bamufashije kugeza aba bana ku bitaro byihuse.

Mukasinamenye yagize ati "Ubu dutegereje ko babacisha mu cyuma tukareba, twarahageze kuko ndi muri mitiweri y’abatishoboye bahita banyakira vuba vuba.”

Ubutumwa butangwa n’Umuvugizi wa Polise mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Kayigi Emmanuel, bugaruka cyane ku ruhare ababyeyi bakwiye kugira basobanurira abana ububi bwo gukubaganya ibyuma byose babonye, ndetse n’ibyo babonye bagizeho amakenga bakihutira kubimenyesha inzego z’umutekano zibegereye.

IP Kayigi yagize ati "Turagira inama ababyeyi bose n’Abanyarwanda muri rusange ko ibisasu bicyandagaye hirya no hino, turabagira inama ko aho babibona bajya bihutira kubimenyesha inzego z’umutekano.”

Kuri ubu aba bana bakomerekejwe n’igisasu uko ari batatu bari gukurikiranwa n’abaganga mu Bitaro bya Ngarama.

Izuba Rirashe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages