Ubu butumwa Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yahaye RBA nyuma y’uko bamwe mu bacitse ku icumu bo muri aka karere bagaragarije ko badahabwa indishyi z’imitungo yabo yangijwe muri Jenoside.
Umwe utarahabwa indishyi yagize ati “Abatwangirije imitungo nta kintu batumariye. Bamwe bagiye banga kwishyura, kereka Leta iduteye inkunga ikatwishyuriza.”
Gasana yasobanuye ko impamvu kwishyura byagiye bitinda hari bamwe mu bangije imitungo baburaga icyo bishyura, ahandi hakagaragara amakosa mu mpapuro z’imanza.
Yagize ati “Tugitangira zararangizwaga cyane bigaragara, ariko bigeze ku musozo hagaragaramo imbogamizi, abagombaga kwishyura ugasanga ari abakene. Hari n’izo wasangaga impampuro zanditse nabi, ugasanga mu magambo handitse ibihumbi 500 ariko mu mibare ari ibihumbi 200.”
Gasana avuga ko imanza zose zidafite ibibazo bitarenze tariki ya 31 Gicurasi 2o017 zizaba zimaze kwishyurwa, naho izifite ibibazo hakazategerezwa urwego rw’igihugu.
Yagize ati “Ubutumwa nagenera abacitse ku icumu ni uko abo imanza zidafite ibibazo bitarenze kuwa 31 Gicurasi, twarabyemeranyije ko bazaba bishyurijwe. Hanyuma ku zifite ibibazo, twababwira ngo babe bihanganye dutegereze icyemezo kizafatwa n’urwego rw’igihugu.”
Akarere ka Gatsibo kari gafite imanza z’abaregwa kwishyura imitungo bangije muri Jenoside zisaga ibihumbi 20, ariko mu irangizwa ryazo hasigaye izisaga ibihumbi bitandatu.



















TANGA IGITEKEREZO