Ku itariki 29 Ukuboza 2015 nibwo Urukiko Rukuru rwo mu Mujyi wa Frankfurt mu Budage, rwakatiye Onesphore Rwabukombe wahoze ari Burugumesitiri wa Komini Muvumba mu yahoze ari Perefegitura ya Byumba, gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutegeka kwica Abatutsi 400 bari bahungiye muri Kiliziya ya Kiziguro ku ya 11 Mata 1994.
Abarokotse baganiriye na Radiyo Rwanda bavuze ko bakiriye neza icyemezo cyo gufungwa burundu cyafatiwe Rwabukombe kuko basanga yarahawe igihano gisumba ibindi.
Kankundiye Agnes yagize ati” Rwose tubyakiranye umutima utuje, igihano yahawe kiramukwiye. Iyaba igihano cyo kwica cyari kikiriho nicyo yakabaye abona. Tucyakiriye neza nta ngingimira.”
Claudine Nyirandegeye warokokeye i Kiziguro avuga ko kugira ngo abatutsi bari bahungiye mu kiliziya bashire, byatewe na Rwabukombe kuko yari afite imbunda n’imodoka ku buryo yazengurukaga amasegiteri yose ashishikariza abantu kuza kwica abo batutsi bari mu kiliziya.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, Félicien Niyonzima avuga ko iki gikorwa cy’ubutabera bw’u Budage ari cyiza kandi gitanga icyizere cy’ejo hazaza.
Ati“ Icyizere cy’ahazaza cyo kirahari, iyo ubona umuntu wakoze ibyaha, agahungira kure ariko bakamufata bakamucira urubanza agahanwa tubibona nko gusubiza abantu ubumuntu.”
Niyonzima akomeza agaragaza ko guhana uwakoze Jenoside ari uguhesha agaciro Abanyarwanda, kwamagana jenoside no kudashyigikira ingengabitekerezo yayo ahubwo ugashyigikira ubumwe n’iterambere by’Abanyarwanda.
Rwabukombe wabonye ubuhungiro mu Budage mu mwaka wa 2002, yatawe muri yombi mu 2010, nyuma yo gushyirirwaho impapuro zimuta muri yombi mu mwaka wa 2007.
Muri Gashyantare 2014, Rwabukombe yakatiwe igifungo cy’imyaka 14 n’urukiko rw’i Frankfurt, ariko urukiko rukuru rw’u Budage rubitesha agaciro nyuma yo gusanga icyo gihano kitaremereye ugereranyije n’ibyaha byari byamuhamye.



















TANGA IGITEKEREZO