00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Abaturage bakoreshejwe mu kubaka agakiriro k’akarere ntibishyurwa

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 6 April 2017 saa 12:28
Yasuwe :

Kuva muri Kanama 2016, abaturage bakoze imirimo yo kubaka agakiriro k’Akarere ka Gatsibo gaherereye mu murenge wa Gitoki, ntibahembwa amafaranga yabo.

Aba baturage bavuga ko kudahembwa bibasubiza ibibazo mu miryango nyamara batangira akazi bazi ko bagiye kuyiteza imbere.

Umwe mu baturage bakoze kuri aka gakiriro ntiyishyurwe yabwiye RBA ati “Umuntu akorera amafaranga ngo ayikenuze, nk’ubu ndi umupfakazi, niba narakoze ku gakiriro sinishyurwe, abana banjye baricaye ntibiga.”

Mugenzi we ati “Twatangiye gukora hariya ku gakiriro mu 2016. Bigera aho rwiyemezamirimo twakoreraga bamwambura isoko, ariko akarere nta kintu kigeze katubwira. Twakoze tuzi ko tuzahembwa ariko ntitwahembwe. Icyifuzo cyacu ni uko baduha amagfaranga. ”

Si abakoze kuri aka gakiriro gusa byagizeho ingaruko kuko n’abacuruzi babakopaga ibintu bitandukanye babuze aho bahera bishyuza.

Umwe mu bacuruzi yagize ati “Natwe ducuruza, barazaga bakatwikopeshaho bakatubwira bati ‘Rwose ejo baraduhemba’ tukabakopa tuzi ko bazahembwa bakatwishyura, igihe cyo kubahemba cyagera bakabangira bagataha ugasanga turi gushwana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko impamvu abakoze kuri aka gakiriro batinze kwishyurwa ari uko rwiyemezamirimo wa mbere hari ibyo ari gukurikiranwaho n’ubugenzacyaha.

Ati “Uwafunzwe ni uwari waratsindiye isoko mbere [...] twamushyikirije ubutabera ubu arafunze. Icyo twakoze kindi twafashe urutonde rw’abo yambuye mu nkiko kugirango nabo bajye ku rutonde kugirango najya kubazwa ibyo atakoze neza hagemo n’ayo mafaranga.”

Ako gakiriro kubatswe na ba rwiyemezamirimo babiri, wa mbere hari ibyo atakoze neza ari gukurikiranwaho n’inzego z’ubutabera, ariko hari n’abaturage bakoreshejwe na rwiyemezamirimo wa kabiri nabo batarishyurwa nubwo nta mubare w’amafaranga yishyuzwa yavuzwe.

Gasana avuga ko Akarere kakimurimo amafaranga azahabwa mu byiciro bitatu harimo n’ayo azahabwa ku ngengo y’imari y’umwaka utaha kandi ko kamusabye ko azayabaha mu gihe kitarenze icyumweru mbere y’uko asubukura ibikorwa byo kubaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages