00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Abavumvu bateze iterambere ryihuse mu mizinga ya kijyambere bahawe

Yanditswe na

Jean Baptiste Nshimiyimana

Kuya 30 November 2015 saa 08:57
Yasuwe :

Abavumvu bakorera mu makoperative y’ubworozi bw’inzuki yo mu karere ka Gatsibo bavuga ko gukoresha imizinga ya kijyambere bigiye kubazamurira imibereho bibafasha kwihaza mu biribwa, no kuzamura ubukungu bwabo, kuko ubusanzwe bakoreshaga imizinga gakondo bakabona umusaruro mucye.

Iyi mizinga yatanzwe Umuryango mpuzamahanga wita ku biribwa, FAO, rigamije kuzamura imibereho y’abaturage bo mu turere twa Gatsibo na Nyaruguru.

Abavumvu bibumbiye mu makoperative akorera mu karere ka Gatsibo bavuga ko umuzinga wa gakondo bawusaruragamo nibura ibiro 2.5 by’ubuki, ariko ngo iyi ya kijyambere bazajya bayikuramo nibura ibiro 40 by’ubuki.

Hakuzimana Wenceslas, umuvumvu waganiriye na IGIHE yagize ati“Ubundi umuzinga wa kinyarwanda iyo weze utanga umusaruro w’ibiro bibiri n’igice, ariko iyi baduhaye ya kijyambere izajya ivamo nibura ibiro 40, kandi twizeye gutera imbere vuba kubera umusaruro uhagije tuzajya tuvana muri iyi mizinga”.

Aba bavumvu bavuga ko bahuguwe ku bikomoka ku mashyamba, bitari ukuyabazamo imbaho gusa, bityo agomba kubabyarira umusaruro ubafasha kwihaza mu biribwa no kuzamura imibereho yabo muri rusange.

Mu muganda wo gutera ibiti i Gatsibo, Umuyobozi wa FAO mu Rwanda, Attaher Maiga yavuze ko mu mushinga bafatanyije na Minisiteri y’Umutungo kamere, bahaye inkunga amakoperative akorera mu karere ka Gatsibo, uzazamura ibikomoka ku buhinzi no kuzamura umusaruro w’ubuki.

Attaher yagize ati”Ni ngombwa ko abantu bamenya ko amashyamba agira uruhare mu kwihaza mu biribwa. Uyu mushinga ugamije kuzamura imibereho y’abaturage bakennye bahinga ibihumyo, imbuto, kuzamura umusaruro w’ubuki, ariko ukanafasha mu gucunga neza amashyamba”.

Amakoperative 12 yahawe imizinga ya kijyambere mu rwego rwo kurandura ubukene mu baturage no guca imirire mibi mu karere ka Gatsibo.

Minisitiri w’Umutungo kamere Vincent Biruta, yasabye amakoperative yahawe inkunga y’imizinga gukora ku buryo bizamura ubukungu bwabo, bikanagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Minisitiri Biruta yagize ati“Aya makoperative 12 yatewe inkunga, tuyatezemo umusaruro ariko n’abandi bakora ibikorwa bishobora kongera umutungo wabo, bikongera umutungo w’igihugu, bityo bikaduteza imbere”.

Uyu mushinga FAO ivuga ko uzamara imyaka itatu, uzakorana n’amakoperative 70 yo mu turere twa Gatsibo na Nyaruguru. Uzateza imbere umusaruro ukomoka ku nzuki, ubuhinzi bw’ibihumyo, imbuto zirimo amatunda, ibyatsi bikoreshwa mu buvuzi, bikazajya bitwara agera ku bihumbi 150 by’Amadorali ya Amerika, abarirwa muri miliyoni 110 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka.

Imishinga nk’iyi kandi FAO iri kuyikorera mu bihugu bihuriye ku kibaya cy’uruzi rwa Congo, birimo u Burundi, Sao Tome et Principe, Equatorial Guinea na Tchad.

Minisitiri Biruta yasabye amakoperative yahawe inkunga y’imizinga gukora ku buryo bizamura ubukungu bwabo, bikanagira uruhare mu iterambere ry’igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages