Uwo mugore aracyekwaho kuva mu Murenge wa Rwimbogo akajya kumujugunya mu musarane wa kiliziya Gatolika ya Nyarubuye mu Murenge wa Kabarore mu kwezi gushize, akoze urugendo rw’ibirometero birindwi.
Polisi yavanyemo umurambo w’uwo mwana w’amezi atandatu ku wa Gatatu w’iki cyumweru nk’uko Newtimes yabitangaje.
Kumenya iby’ibura ry’uwo mwana byagaragajwe n’ abaturanyi bamubuze tariki ya 24 Gashyantare, nyina avuye aho yari yarasuye abaturanyi bakabona agarutse adafite umwana, ari na bwo bihutiye kubigeza kuri polisi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba akaba n’umugenzacyaha IP Emmanuel Kayigi yagaye icyo gikorwa, asaba abaturage kujya bageza ibibazo byabo ku buyobozi mu gihe bakeneye ubufasha kuko biteguye kubumva.
Uwo mugore wakoze urugendo rw’ibirometero birindwi ajya kujugunya uwo mwana mu musarani, yavuze ko nta mugabo afite bikiyongeraho ko yatereranywe n’uwamuteye inda wahungiye mu Ruhango, kandi ngo asanzwe yarananduye virusi itera Sida.
IP Kayigi yatangaje ko uwo mugore akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi.
Kugeza ubu uwo mugore afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kabarore.




Ibitekerezo 0