00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Babiri baguye mu musarani batabara inkoko bakuwemo bapfuye

Yanditswe na

Kayitare Jean Paul

Kuya 20 February 2015 saa 02:19
Yasuwe :

Abasore babiri baguye mu musarani bagiye gutabara inkoko ku gicamusi cyo ku wa Kane tariki 19 Gashyantare mu murenge wa Nyagihanga akarere ka Gatsibo, bakuwemo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu bapfuye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, yemeje amakuru y’ ubutabazi bw’abasore bari baguye mu musarani.

Aganira na IGIHE IP Kayigi yagize ati “Polisi ifatanije n’abaturage, saa mbiri ni bwo babashije gukura mu musarani abasore babiri bapfuye.”

IP Kayigi akomeza avuga ko intandaro yo kugwa mu musarani, ko ari inkoko umusore wa mbere yaragiye kutabara akagwamo, mugenzi we na we agiye kumutabara ntiyagaruka.

IP Kayigi asaba abaturage kugira amakenga ku cyabambura ubuzima bwabo, no kubera ijisho bagenzi babo.

Umuyobozi w’Umurenge wa Nyagihanga ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Alexis Iyamuremye, yasabye abaturage ko ucukuye umusarani yajya yibuka guhita awutinda ku buryo butateza impanuka

Bivugwa ko uwo musarani ufite metero 12 ndetse ko umusore wa kabiri yaguyemo abanjemo umutwe mu gihe abandi bari bategereje ko yajya kureba uko gahunda imeze.

Impanuka yo kugwa mu misarani si ubwa mbere ivuzwe. Umwaka ushize umuturage wo mu karere ka Nyamasheke na we yaguye mu musarani agiye kuzana amafaranga ibihumbi bine byari byatakayemo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages