Ibi byabaye mu ijoro rishyira ku wa 27 Nyakanga 2026 mu Kagari ka Marimba mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Rugaragavu Jean Claude, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yatangiye gucukura ubwo bwiherero bwari bumaze igihe budakoreshwa ubwo yari ageze muri metero esheshatu aza kugwirwa n’itaka ryinshi birangira apfiriyemo.
Ati “Ejo twamenye amakuru ko umuturage uri mu kigero cy’imyaka 34 yari yahawe ikiraka cyo gucukura no kuvidura ubwiherero ngo bakuremo ifumbire, ubwo yari ageze hasi igice cyo hejuru cyaramugwiriye kuko hari horoshye cyane ahita apfa. Twamukuyeho itaka dusanga yapfuye, yaguye muri metero nk’esheshatu ariko ubwo bwiherero bwari bumaze igihe budakoreshwa.’’
Gitifu Rugaravu yakomeje avuga ko babiri batawe muri yombi harimo nyir’inzu ndetse n’umukoresha wari watsindiye ako kazi, akoresha uwo umuturage.
Yakomeje avuga ko impamvu batawe muri yombi ari ukugira ngo hakorwe iperereza harebwe uruhare rwabo mu rupfu rw’uyu muturage.
Ati “Abaturage turabasaba kwirinda no kugira amakenga ku bintu bimwe na bimwe, niba ubona gucukura ahantu bishobora kuguteza ibibazo nta mpamvu yo kubikora hari kompanyi zibishinzwe kandi zibikora ni zo zikwiye gukoreshwa aho kwiyahura mu kazi kagusigira ibibazo.’’
Umurambo w’uyu muturage wajyanywe ku bitaro bya Kiziguro kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko abo mu mjuryango we bamushyingura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!