Abagize umuryango w’uwitwa Ndafungwa bararega umwe umuvandimwe wabo, Mbanda kwiyitirira urwuri bahawe na Leta ubwo bavaga muri Uganda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bavuga ko Mbanda mwene Ndafungwa wahabwaga amafaranga ngo ajye gusorera urwo rwuri ruherereye mu kagari ka Nyabikiri, umurenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo, yaje kurwiyitirira kugeza ubwo anarutsindiye mu nkiko kandi rwari urw’umuryango.
Uko ikibazo giteye….
Umuryango wa Ndafungwa ugizwe na Mbanda Augustin, se Ndafungwa, Mukase Mukamunana Angelique, bashiki be Nyirarudodo Juliette, Mukagakuba Consolata na Mukantabana Jovanis .
Ubwo batahaga mu Rwanda bava muri Uganda, bashyize hamwe inka zabo bose kugirango zibe 50 bahabwe ubutaka (Urwuri) bwo kuzoreramo, nk’uko byasabwaga muri icyo gihe.
Baragira bati “Duhabwa Urwuri Mbanda yarafite inka 5, izindi 45 zari iz’abandi bagize umuryango.”
Uwo muryango uvuga ko wahawe ubutaka bungana na hegitari 32, bororeramo inka zabo, bemeranya ko bazajya bashyira hamwe amafaranga bakayaha Mbanda Augustin akajya gusorera izo nka zose hamwe ndetse n’ubwo butaka, ku mazina ya Se, Ndafungwa.
Icyaje kugaragara n’uko Mbanda yabaciye mu rihumye, akajya ayandikisha imisoro y’inka n’iyubutaka ku mazina ye.
Mu mwaka wa 2006 Mbanda yirukanye za nka za bene wabo n’iza se mu Rwuri avuga ko ari urwe ku giti cye, abereka n’ibyangobwa by’uko rumwanditseho.
Ndafungwa amaze kubona ko umuhungu we ashaka kwigarurira urwuri wenyine, yamusabye we ko bakwicara agasaranganya ubutaka abana be ngo atazabasiga mu mwiryane.
Ndafungwa yabaye ibamba, ahubwo abasaba ko bamuvira mu rwuri vuba vuba, kuko afite ibindi bikorwa ashaka kurukoreramo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo bwabagiriye inama
Tariki ya 22 Nyakanga 2013, Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise aherekejwe n’abayobozi bo mu zindi nzego zitandukanye, bagiye mu kagari ka Nyabikiri aho urwo rwuri ruherereye, bagiye kumva iby’icyo kibazo.
Abaturanyi b’iyi miryango, harimo n’ababonye urwuri muri icyo gihe, bose bavuze ko mu gihe batahaga bava Uganda nta muntu wahabwaga urwuri ku giti cye, ahubwo ko rwahabwa umuryango wabanje guteranya inka.
Bemeje ko urwuri Mbanda yita urwe ari urw’umuryango wa Ndafungwa.
Nyuma yo kumva impande zombi, hamenyekanye ko iki kibazo cyagejejwe mu rukiko, Mbanda agatsinda abo mu muryango we, nabo bagahita bajurira.
Ruboneza yabagiriye inama y’uko bategereza imyanzuro izava mu bujurire, hagira uruhande rutayishimira hakazabaho gushaka umuti ubereye buri ruhande ku bufatanye n’abanyamategeko b’akarere.
Umwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kiramuruzi
Nyuma y’isesengura rwakoze, Urukiko rw’ibanze rwa Kiramuruzi, rwafashe umwanzuro ko urwuri rufite nimero 1154 ari urwa Mbanda Augustin na Mukangarambe Jeanne rushingiye ku ngingo zikurikira:
Urwo rwuri rwanditse ku umworozi Mbanda, inyemezabwishyu z’imisoro zikagaragaza ko ariwe watanze amafaranga kandi n’icyemezo cy’ubutaka cya burundu kigaragaza ko ubu butaka ari ubwa Mbanda n’umufasha we Mukangarambe Jeanne.
Urukiko rwemeje ko icyemezo cy’ubutaka cya burundu ari inyandiko mvaho, kandi inyandiko mvaho igakemura impaka kuri bose mu byerekeye ibiyivugwamo nk’uko biteganywa n’itegeko numero 15/2014, ryo ku wa 12/6/2014 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo mu ngingo yaryo ya 13.
Abo mu muryango wa Ndafugwa bavuga ko ibimenyetso bari bafite byarigishijwe.
Bagira bati “Mu gihe kisaranganya ry’amasambu, uwari konseye witwa Munyakaragwe niwe waduhaye urwuri nk’umuryango wa Ndafugwa, byandikwa mu ikayi ya segiteri.
“Icyo ni cyo kimenyetso simusiga twari dufite. Ikayi byanditswemo icyo gihe yaburiwe irengero hagati y’umurenge wa Kabarore n’akarere ka Gatsibo.”
“Ikimenyetso dusigaranye ni abaturanyi, kandi cyo urukiko ntirucyemera. Ni na cyo cyatumye dutsindwa mu Rukiko rw’ibanze rwa Kiramuruzi, twajuririra mu rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare nabwo tugatsindwa, dusubirishamo urubanza nabwo biba uko.”
Umunyamakuru wa IGIHE yagerageje kuvugana na Mbanda Augustin ariko ntibyamushobokera .
Tariki ya mbere Ukwakira 2014, imyanzuro y’urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare yashyizwe mu bikorwa, urwuri ruhabwa Mbanda, abavandimwe be bajya kuragiza inka mu baturanyi izindi barazigurisha.
Bakomeza bavuga ko bamaze kwandikira Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda, Aloysie Cyanzayire, amabaruwa atatu bamusaba kubarenganura.
Ibaruwa ya mbere yanditswe ku ya 9 Mata 2014, iya nyuma bayandika tariki ya 13 Ukwakira 2014.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE kuri wa 14 Ukwakira 2014, Umuvunyi Mukuru w’ u Rwanda Aloysie Cyanzayire, yemeye ko azi ikibazo cy’aba baturage ariko ko bataragikemura kubera ubwinshi bw’ibindi bashyikirijwe mbere yacyo .
Yagize ati “Iyo ari ibibazo bijyanye no gusubirishamo imanza tubikemura dukurikije amatariki byakiriweho. Abaturage batugana ni benshi ugereranyije n’abakozi dufite. Icyo nababwira ni ukwihangana kuko nabo tuzabageraho .”
Aba baturage basaba Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kubarenganura, urwuri rugakomeza rukaba urw’umuryango aho kuba urw’umuntu ku giti cye.



















TANGA IGITEKEREZO