Polisi ikorera muri ako karere ivuga ko ku itariki ya 12 Kanama, abaturage n’abakozi b’ikigo cyubaka ibikorwaremezo birimo n’amashanyarazi bayihamagaye bakayibwira ko hari abantu bamaze iminsi biba ibyuma bimanikwaho insinga zitwara amashanyarazi mu tugari twa Kanyangese mu murenge wa Rugarama n’akagari ka Karenge mu murenge wa Kabarore.
Mu gitondi cyo ku itariki ya 13 Kanama, ku bufatanye bwa Polisi ikorera muri Gatsibo n’izindi nzego zishinzwe umutekano, habayeho igikorwa cyo gushakisha ibyuma byibwe ndetse n’ababigizemo uruhare, nibwo bariya bantu batawe muri yombi.
Aba bagabo bombi bemera icyaha bakanagisabira imbabazi, ariko bakavuga ko bari bahawe aka kazi n’uriya mugore, dore ko mu gihe hakorwaga umukwabu wo gushakisha ibyibwe, hafashwe imodoka ya Fuso yapakiraga ibyuma bishaje byarimo na biriya byashakishwaga, ubu nayo ikaba ifatiriwe aho nyirabyo afungiye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Jean Bosco Dusabe, yagaye iki gikorwa asaba abaturage gukorera hamwe bagakumira bakanarwanya ibikorwa nk’ibi bidindiza iterambere ryabo bikanagira ingaruka ku mibereho yabo.
IP Dusabe yashimiye abaturage b’ako karere batarebereye aba banyabyaha bakihutira gutanga amakuru yatumye batabwa muri yombi, anabakangurira gukomeza gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano, bakarwanya ibyaha byose kuko bigira ingaruka ku mibereho yabo.
Ruzindana Emmanuel ushinzwe umutekano muri NPD, yavuze ko aba bagabo bafashwe nyuma y’uko hagiye habura ibyuma buhoro buhoro ariko bikagaragara ko ari abantu bitwikira ijoro bagakuraho bimwe mu byuma bagamije kubicuruza ku bagura ibyuma bishaje bisubizwa mu nganda.
Yakomeje agira ati ”Bwa nyuma twahamagawe n’abaturage batubwira ko hari abantu bongeye kubimanura; twahise duhamagara Polisi hakiri kare iraza irabishakisha none birafashwe. Turashimira Polisi tunasaba abaturage kuba maso no kugira amakenga ku bantu bose baza kugira icyo bakora ku byuma by’amashanyarazi n’ibikoresho byacu ari nabyo byabo”.
Yanasabye abaturage ko ibikorwa remezo bishyirirwaho kubateza imbere, ababwira ko buri wese akwiye kugira uruhare mu kubibungabunga no kubirinda.
Ruzindana yavuze ko ibikoresho byibwe bifite agaciro kangana na 52,480,800 Frw mu gihe ababyibye babigurisha ku mafaranga 300 ku kilo kimwe, bari kuzavanamo 150,000 yonyine.
Ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.




Ibitekerezo 0