Abacuruzi bakorera muri Koperative “Kabarore United Trade and Cooperative” (TUTC) ikorera mu Mujyi wa Kabarore, baravuga ko batangiye kubara igihombo gikomeye nyuma y’aho ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bufungiye imiryango y’aho bakoreraga bubasaba ko bashyira amabuye (pavement) imbere y’aho bakorera kugera kuri kaburimbo, ariko ubuyobozi bw’aka karere nabwo bukavuga ko hari ibyo bwabasabye bananirwa kubyubahiriza.
Mu kiganiro aba bacuruzi bagiranye na IGIHE, umwe yavuze ko tariki ya 30 Mutarama uyu mwaka, ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabarore bwabwiye aba bacuruzi ko bagomba gushyira amabuye imbere y’imiryango bakageza kuri kaburimbo, ahantu hareshya na metero 60 z’uburebure na metero 17 z’ubugari. Abacuruzi ngo bavuze ko byakorwa ariko ikibazo gihari kikaba ari uko nta masezerano agenga ubutaka ahari ngo yerekane uko aho hantu hagiye gukorwa.
Uyu mucuruzi avuga ko icyo basabaga ari uko gukora aha hantu bitari ikibazo, ariko ikibazo kigomba kumenyekana ari uko aho hantu hari gare y’imodoka bivuze ko hasaba gushyirwa ibikoresho bikomeye.
Avuga ko tariki ya 4 Gashyantare ubuyobozi bw’aka karere bwongeye kubabwira ko bakora aho hantu cyangwa bagafungirwa, ariko aba bacuruzi nabo bakomeza gusaba ko bakwerekwa amasezerano ko bahakoze uzagira uruhare mu kuhangiza azabyishura kugira ngo batabihomberamo kuko basanzwe ari abacuruzi.
Yagize ati “Nyuma twaje kwegera kampani imwe ikora ubwubatsi batubwira ko hakenewe miliyoni 10 kugira ngo hakorerwe, kuko hahagarara imodoka zitandukanye kandi nyinshi, ariko nyuma twaje kubona bashinga amaborone (bornes) ku muhanda bidutera impungenge ko bashobora kuhakora ibyo twahashyize bikazangirika tukabihomberamo”.
Avuga ko ibyo bari bakeneye gukora byose bagombaga kubiherwa impapuro n’akarere, bivuze ko byagombaga kuba binyuze mu nyandiko.
Bavuga ko bandikiye umuyobozi w’akarere bamusaba ko yabamara impungenge ku buryo batazagwa mu gihombo ahantu hagakorwa bashingiye ku mategeko agenga umuhanda, ku buryo uwazaza gusenya kubera izindi gahunda z’iterambere yazishyura ibyo bakoresheje, ariko ibi ngo ntibyakozwe.
Tariki ya 16 Kamena ni bwo ubuyobozi bw’akarere bwahagaritse ubucuruzi ku mazu 21 akorerwamo n’ abacuruzi bo muri iyi koperative, ariko nabo ngo bahise basaba akarere ko babanza gusubizwa ibyo basabye biciye mu nyandiko, noneho ubuyobozi bwa koperative bukabona ibyo buri bwereke abanyamuryango, cyane ko koperative atari iy’umuntu umwe.
Aba bacuruzi bavuga ko bitakabaye ngombwa ko babafungira ahubwo kuko bafite aho babarizwa, akarere kagakwiriye kubasanga kakaba kanabaca ibihano.
Ubuyobozi bw’ Akarere ka Gatsibo bubivugaho iki?
Rukundo William Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akerere ka Gatsibo, yabwiye IGIHE ko ikibazo gifitwe n’abacuruzi kuko ngo akarere kabasabye ko hari inzira ebyiri bagomba gukurikiza.
Inzira ebyiri Rukundo William avuga, ni uko imbere y’aho aba bacuruzi bakorera hasanzwe hahagarara imodoka, akarere kasabye ko zihava zikajya inyuma aho byemejwe ko zigomba kujya zihagarikwa. Akarere kakaba karemeye ko mu gihe zihagiye kazubaka ubusitani bw’aho zizajya zihagarara cyangwa niba aba bacuruzi bashaka ko zihaguma, bagasasa amabuye (pavement) aho hantu.
Gusa ikibazo avuga ko gihari, ni uko abacuruzi bashaka ko izo modoka zihaguma kuko ari bwo babona abakiriya, kandi ntibashake kuhakora nk’uko akarere kabishaka.
Yagize ati “Bafite aya mahitamo, izi modoka zirahateza akajagari n’ivumbi ryinshi, niba bashaka ko zihaguma nibahakore, cyangwa bazireke zijye aho twateguye ubundi aho zahagararaga twe nk’akarere tuhashyire ubusitani twahateguriye”.
Avuga ko akarere kazakingura ayo mazu ari uko bubahirije ibyasabwe, n’ubwo na we avuga ko igihombo gikomeje kugera ku karere harimo no kubura imisoro.
Nyamara aba bacuruzi si ko babibona, kuko mu gitondo cyo kuwa Kabiri tariki ya 17 Kamena aba bacuruzi ngo bahamagawe n’umuyobozi w’ akarere bajyayo ababwira ko bagomba gukingurirwa ariko bakabanza bakubahiriza ibyo basabwe byo gutunganya umuharuro wabo, ugashyirwamo amabuye. Ngo nabo basabye ko ibyo byakorerwa inyandiko akarere kabatera utwatsi.
Aba bacuruzi basanga ibi bintu bari gusabwa bishobora kuba ari imihigo y’akarere ko aho hantu hakorwa, naho ibyo kureka imodoka ngo zijye inyuma bikaba atari byo bishyizwe imbere.
Aba bacuruzi baravuga ko igihombo bakomeje guhura na cyo kirimo ko basanzwe batanga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 muri koperative, kwishyura leta amafaranga y’imisoro, kugira amadeni muri banki n’ibindi, ibi ngo bishobora gutuma abenshi bagiye gukinga bave mu kazi.



















TANGA IGITEKEREZO