00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Gitifu “watawe ku munigo” yaba yatawe muri yombi

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 6 May 2014 saa 04:37
Yasuwe :

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akagari ka Nyagahanga mu Murenge wa Gatsibo, Kayumba Charles, yatawe muri yombi nyuma yo guhamagazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko bumufitiye ubutumwa.
Amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwahamagaje Kayumba ku cyumweru tariki enye bumubwira ko agomba kugera ku karere agahabwa impapuro n’ibindi byangombwa bimwemerera gufata inguzanyo nk’abandi bakozi.
Ahagana mu masaha ya saa cyenda na saa kumi (…)

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akagari ka Nyagahanga mu Murenge wa Gatsibo, Kayumba Charles, yatawe muri yombi nyuma yo guhamagazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko bumufitiye ubutumwa.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwahamagaje Kayumba ku cyumweru tariki enye bumubwira ko agomba kugera ku karere agahabwa impapuro n’ibindi byangombwa bimwemerera gufata inguzanyo nk’abandi bakozi.

Ahagana mu masaha ya saa cyenda na saa kumi z’umugoroba ni bwo bivugwa ko Kayumba yitabye ku karere azi ko agiye guhabwa ibyo byangombwa agahita atabwa muri yombi.

Ifungwa rya Kayumba ryumvikanye nyuma y’aho bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bateraniye ku karere tariki 29 Mata 2014 bakagaruka ku kibazo cye bamushinja kugonganisha inzego z’ibanze.

Kayumba yakomeje gutaka akarengane cyane ko yabwiye IGIHE ko ibyo bamwe mu bayobozi bamushinja ari ibinyoma kuko icyo azira ari uko aharanira uburenganzira bwe yakwa nk’umuyobozi bigatuma atabona inguzanyo ku mushahara n’ibindi.

Mu burenganzira avuga ko abuzwa harimo kuba adasinyirwa ngo abone inguzanyo ku mushahara (avance sur salaire), kwimwa ibyemezo bitandukanye nk’ikimwemerera kubona umushahara (Attestation de salaire), ikimwemerera kuba mu kazi ka Leta (attestation de service) n’ibarwa imwinjiza mu kazi (lettre d’affectation), bikaba bituma atabona umushahara.

Kayumba watabarije kubura bumwe mu burengenzira nk'umukozi wa Leta

Kwiga kuri Kayumba byakurikiye nkuru ya IGIHE yo ku wa 6 Kanama 2013, yavuga uko yatawe ku munigo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiramuruzi igihe yari akiyobora akagari ka Gakenke muri uyu murenge binamuvuramo guhagarikwa ku kazi igihe cy’amezi ane, ashinjwa kugira imyitwaire itari myiza mu buyobozi.

Umukuru wa Polisi mu Karere ka Gatsibo, Supt Pierre Tebuka, yahakaniye IGIHE ko Kayumba yaba yatawe muri yombi, bituma hashakishwa andi makuru mu muryango wa Kayumba wemeje ko kuva ejo agiye ku karere ataragaruka kugeza ubu batarongera kumuca iryera ndetse, na nimero ye ya telefoni ikaba itaboneka ku murongo.

Umwe muvandimwe be yagize ati “ Kugeza ubu Kayumba ntiturongera kumubona, ariko baratubwira ko yafashwe uretse ko tutaramenya impamvu yafunzwe, icyokora icyo tuzi ni uko atigeze yumvikana n’ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo nyuma yaho akubitiwe n’umuyobozi w’Umurenge wa Kiramuruzi akanavanwa mu kazi, ariko nyuma akaburana uburenganzira bwe akagasubizwa”.

Nyuma yo kuvanwa mu Murenge wa Kiramuruzi ahirukanwe, uyu muyobozi yajanwe mu Murenge wa Gatsibo ariko hari amakuru avuga ko nyuma yo kuhajyanwa, atari yemerewe kwaka inguzanyo muri Banki bitewe no kubura ibyangombwa bimwe yakomeje kugaragaza ko atagira.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages