00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Gitifu yaba yajyanywe mu kigo cy’inzererezi

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 18 February 2015 saa 12:25
Yasuwe :

Murama Thomas Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari k’Akabuga, Umurenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, yajyanywe mu kigo ngororamuco gicumbikirwamo inzererezi cya Mugera nyuma yo gufatanwa inzoga ya Kanyanga.

Abaturage bo mu Kagari k’Akabuga avuga ko Murama Thomas wigeze no kuba umuyobozi ushinzwe imyigire mu Ishuri rya APPECOM (Association pour la Promotion de l’Education Commun a Murambi ) mu 1994, yafashwe na polisi nyuma yo kumusangana icupa ry’inzoga ya Uganda Waragi yari yashyizemo Kanyanga.

Bamwe bemeza ko uyu muyobozi wabo yajyanywe mu Kigo cy’Inzererezi cya Mugera ku wa Kabiri tariki 17 Gashyantare 2015, mu gihe yari amaze ibyumweru ibyumweru bitatu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kiramuruzi.

Itabwa muri yombi rya Murama Thomas, abaturage bavuga ko ryabaye bwo yari kumwe n’umugabo witwa Andre bavuye gushyingura mu Karere ka Nyagatare ndetse rikaba rimaze igihe cy’Ibyumweru Bitatu.

Kimwe mu byatangaje abaturage benshi ngo n’uburyo yajyanywe mu gihe umushinjacyaha yari yamaze kugeza urupapuro kuri sitasiyo ya polisi ya Kiramuruzi rusaba kumurekura rusaba ko yafungurwa ariko mu gitondo akaza kujyanwa.

Uwitwa Laurent Twagirayezu yagaragaje ko bibaza impamvu yajyanywe muri iki kigo mu gihe ubushinjacyaha bwari bwasabye ko arekurwa.

Yagize ati “ Amaze hafi ibyumweru bitatu afunzwe ahubwo n’uko ikibazo yajyanywe hariya mu gihe ubushinjacyaha bwari bwakurikiranye idosiye ye bwari bwasabye ko arekurwa ariko bakabyuka bamujyana.”

Bivugwa ko Murama yigeze no gufungwa mu bihe byashize akurikiranyweho gukoresha nabi amafaranga y’abariye imitungo y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Uburasirazuba , IP Emanuel Kayigi , yavuze ko atakwemeza neza ko uyu muyobozi yajyanwe muri iki kigo kuko kijyanwamo inzerezi gusa.

Yagize ati “ Sindabimenya neza n’ubu ndi guhamagara komanda kugira ngo agire icyo abimbwiraho uretse ko telefoni ye itari gucamo, njye icyo mperuka ni uko mu minsi ishize yari yashyikirijwe ubushinjacyaha naho ibyo simbizi.”

Yakomeje avuga ko niba koko ubushinjacyaha bwari bwasabye ko arekurwa ariko byari gukorwa, maze agakurikiranwa ari hanze nk’uko bijya bikorwa, yemeza ko agiye kubikurikirana.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages