Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ni ugusubiza icyubahiro abishwe bazizwa uko baremwe. Ni umwanya kandi wo gusubiza amaso inyuma, abarokotse Jenoside bagafatwa mu mugongo, abatishoboye muri bo barimo imfubyi n’abapfakazi bagafashwa mu kwiyubaka kuko abenshi badafite amikoro.
Ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 13 Kamena 2014, kuri Paruwasi ya Kicukiro, bamwe mu bakomoka mu Karere ka Gatsibo bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka abakomokaga mu cyahoze ari Komini Murambi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bakicirwa i Kigali n’ahandi harimo i Byumba n’i Kibungo.
Umuhango wo kwibuka wabanjirijwe n’igitambo cya Misa cyayobowe na Padiri Dr Laurent Rutinduka. Mu gusangira ubutumwa n’abitabiriye igikorwa cyo kwibuka abakomoka mu cyahoze ari Komini Murambi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi baguye i Kigali, Padiri Rutinduka atangaza ko abenshi bari barahunze uwari Burugumesitiri wa Komini Murambi, Gatete Jean Baptiste; kuko bari barabujijwe amahoro kuva mu 1990, ubwo hari abishwe biswe ibyitso by’Inkotanyi.
Padiri Rutinduka akomeza agira ati “Umwanya wo kwibuka ni uwo kwamagana uwatumye amateka mabi yaranze u Rwanda abaho. Ni umwanya wo kwamagana uwateguye agashyira no mu bikorwa umugambi wa Jenoside. Kwibuka ni uguha abazize Jenoside icyubahiro, ariko kandi ni n’umwanya wo kubaka igihugu. Ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma abarokotse Jenoside bagafashwa, kuko hari abadafite amikoro barimo imfubyi n’abapfakazi.”
Akomeza agira ati “Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komini Murambi yagize umwihariko; yatangiye mu 1990, hanyuma mu 1994 ishyirwa ku mugaragaro. Uwicaga benshi yahabwaga amapeti. Ikindi kandi ni uko mu minsi itanu gusa hishwe Abatutsi basaga ibihumbi bine. Ibyo ntibyagarukiye aho kuko n’aho abantu bahingiye mu nkambi zo muri Tanzania, yashyizeho gahunda yo kuvuza amadebe icyarimwe hagashira iminota 20 kugira ngo uwo bajyana kwica, wahungiyeyo, ye gukira uwo atabaza, bavuga ko inkambi yatewe n’inyamaswa.”
Asaba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi guharanira kubaho kugira ngo batange ubuzima, kuko utariho nta buzima atanga.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza, Uwimpuhwe Esperence, wifatanyije n’abanyagatsibo baba i Kigali, mu kwibuka ababo bazize Jenoside, atangaza ko kwibuka ari uguha agaciro abishwe bazira uko bavutse. Ati “Hari ibyo tugomba abacu birimo gufata umwanya wo kubibuka no kubaha agaciro, Gutekereza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagifite ibikomere ku mutima no ku mubiri, no kubungabunga amateka ya Jenoside ngo bitumere isomo ntizongere ukundi.”
Ubu abamaze kugaragara bakomoka mu cyahoze ari Komini Murambi, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi baguye hanze y’iyo komini ni 52, ariko urutonde rugikorwa kuko hari abandi bagaragarijwe muri icyo gikorwa. Abanyagatsibo baba i Kigali, bemeranijwe ko igikorwa cyo kwibuka abanyamurambi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi baguye hanze y’iyo komini, kizaba ngarukamwaka, kandi hagatekerezwa no ku batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.



















TANGA IGITEKEREZO