Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, aheruka kugirana na IGIHE ubwo hasozwaga umwiherero wari wahuje abayobozi b’inzego z’ibanze muri aka Karere ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye yatangaje ko hakozwe isuzuma hakavumburwa imwe mu miryango itegemiye kuri Leta y’abafatanyabikorwa b’Akarere, usanga batari mu murongo umwe n’ubuyobozi bw’Akarere ahubwo bakora ibikorwa bidafite icyo bimariye abaturage.
Yagize ati ”mu isuzuma twakoze twasanze hari imiryango itegamiye kuri Leta itanu ivuga ngo ni abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ariko mu by’ukuri ntituzi ibyo bakora, iyo urebye usanga nta mumaro ibyo bikorwa byabo bifitiye abaturage“.
Gasana akomeza atangaza ko ubu bagiye gutangira ibiganiro n’iyo miryango itegamiye kuri Leta kugira ngo yerekwe umurongo nyawo w’ibyo Akarere kifuza ko yabafasha bitaba ibyo bagashaka ahandi bakorera hatari muri aka Karere.
Rugamba Egide, ushinzwe igenamigambi n’ikurikiranabikorwa muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, avuga ko iyo umufatanyabikorwa yiyemeje gufatanya n’ubuyobozi bw’Akarere mu iterambere aba agomba kubyubahiriza bitaba ibyo hagasuzumwa neza ibyo akora, aho akura amafaranga ndetse n’uwo akorera kuko ushobora gusanga hari izindi nyungu aharanira.
Yagize ati ”Tumenye ibyo abafatanyabikorwa batandukanye bakora, tubereke neza ibyo dukeneye ko badufashamo kandi n’abavuga ngo bafasha Akarere mu bikorwa runaka ariko ugasanga batabikora hamenyekane neza impanvu ndetse hanasuzumwe ibyo bakora“.
Mu Rwanda hari imiryango itegamiye kuri Leta isaga 1000; hari imwe muri yo usanga ivuga ko ikora ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha mu iterambere ry’Uturere.



















TANGA IGITEKEREZO