00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Impungenge ku bashobora kudakora ibizamini bisoza amashuri abanza kubera icyangombwa

Yanditswe na Muyisenge Jean Felix
Kuya 10 March 2022 saa 09:08
Yasuwe :

Abanyeshuri bitegura ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, bamaze iminsi mu gikorwa cyo kuzuza amafishi abemerera kuzakora ibizamini, ariko bamwe mu babyeyi baravuga ko bakomeje kugorwa no kubona ibyangombwa basabwa by’umwihariko icyemezo cy’amavuko.

Iki cyemezo gisigaye gisabwa nyuma y’uko bigaragaye ko hari bamwe bahinduraga amazina yabo cyangwa ay’ababyeyi, ugasanga havutse ibibazo by’imyirondoro y’abana. Nk’uko bisanzwe iki cyangombwa gisabwa ku rubuga ‘Irembo’, ariko hakenerwa nimero iranga umwana itangwa n’umurenge.

Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, baganiriye na IGIHE, bavuga ko bamaze ibyumweru bitatu bazindukira ku biro by’Umurenge gusaba nimero ziranga abana ngo bajye gusaba ‘icyemezo cy’amavuko’, ariko ntibahabwe serivisi. Ibi bikaba bishobora gutuma abana babo babura amahirwe yo gukora ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza.

Mukashyaka Esther, umwe mu babyeyi bazindukiye ku Murenge wa Kiramuruzi gushaka nimero y’umwana yagize ati “Maze ibyumweru bitatu nza hano, rimwe bakatubwira ngo Etat Civil (ushinzwe irangamimerere) nta wuhari, tukagaruka bucyeye. Abana bagiye gusibira.”

Iki kibazo cyanabajijwe Umurenge wa Kiramuruzi kuri Twitter, maze abayikoresha basubiza ko ikibazo bagize ari uko ijambo-banga (password), bakoresha ryafunzwe na NIDA (Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Indangamuntu).

Bati “Ijambo ry’ibanga ryo kwinjira muri système ya NIDA barayifunze, twasabye NIDA ko idufasha turacyategereje vuba aha turabamenyesha nibikemuka tubafashe.”

Ubu butumwa bwateye impungenge ababyeyi bibaza uko bizagenda mu gihe iki kibazo cyaba kidakemutse vuba. Aha ni ho bashingira bavuga ko abana babo bashobora kubura amahirwe yo gukora ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza niba nta gikozwe mu maguru mashya.

IGIHE yabajije Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Indangamuntu (NIDA), Mukeshimana Jacqueline, ku byerekeye iki kibazo, asubiza ko nta jambo-banga (Password) bafunze.

Ati “Nta ‘Password’ twafunze uretse ko système isaba umuntu kuyihindura iyo igihe kigeze. Abo babyeyi mwababwira bakegera ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Kiramuruzi urubuga rwe rurakora nta kibazo”.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi mu mashuri (NESA) cyabwiye IGIHE ko gahunda yo kwiyandikisha gukora ibizamini bya Leta igikomeje kugeza hagati muri Mata, bunizeza gufatanya na NIDA gushakira umuti icyo kibazo mu gihe cyaba gikomeje.

Mu ngengabihe yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Uburezi biteganyijwe ko ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy’amashuri abanza bizakorwa ku wa 18-20 Nyakanga 2022.

Mu Karere ka Gatsibo, abanyeshuri bafite ingorane zo kubona icyemezo cy'amavuko gisabwa abuzuza amafishi azatuma bakora ibizamini bisoza amashuri abanza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages