00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Abanyeshuri 15 birukanywe bazira gusakuza muri Dortoir

Yanditswe na

Tukamwibonera Leonard

Kuya 15 July 2015 saa 10:47
Yasuwe :

Abanyeshuri 15 b’abakobwa bo mu kigo Umutara Polytechnique Nyagatare (Gakoni) kiri mu Murenge wa Kiramuruzi, mu Kagari ka Gakoni mu Karere ka Gatsibo birukanwe n’ubuyobozi bw’ikigo bazira ko basakuje mu cyumba bararamo.

Aba banyeshuri 15 b’abakobwa birukanywe ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Nyakanga 2015.

Nk’uko bitangazwa n’umwe mu bari muri iki kigo, umuriro w’amashanyarazi warabuze, maze mu cyumba abo bana bararamo itara rigaragaza ibimenyetso by’uko rigiye gushya bitewe no gukoranaho kw’insinga.

Nyuma yo kwikanga iryo koranaho ry’insinga (electricity crash) abo bana b’abakobwa ngo basohotse basakuza bituma mu kigo bakangarana ndetse bamwe muri bagenzi babo barahungabana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Nyakanga, habayeho gushyira ku rutonde bamwe muri aba banyeshuri basohotse basakuza, bahita bahabwa “weekend” y’ibyumweru bibiri.

Aba banyeshuri bahawe icyo gihano mu gihe bari mu myiteguro y’ibizamini bisoza igihembwe cya kabiri ndetse bamwe baranabitangiye.

Twagirimana Gratien umuyobozi ushinzwe amasomo muri icyo kigo na we yemeye ko aba banyeshuri birukanwe ndetse yemeza ko habayeho ibura ry’umuriro mu kigo, ari na ryo ryateye urwo rusaku birukaniwe.

Yagize ati: “Mu kigo habayeho ibura ry’umuriro noneho ugarutse itara ry’aho abakobwa barara rigaragaza ibimenyetso byo gushya, basohoka birukanka basakuza bituma habaho umwuka mubi mu kigo.”

Umuyobozi w’iki kigo Muhima Christophe na we yemereye IGIHE ko aba banyeshuri 15 batumwe ababyeyi bakazagaruka nyuma y’ibyumweru bibiri.

Yavuze ko impamvu yatumye boherezwa mu rugo ari uko basakuje mu kigo bagatera umwuka mubi mu bandi banyeshuri ndetse abandi bagahahamuka biturutse kuri aba banyeshuri.

Yagize ati: “Aba banyeshuri birukanywe kubera imyitwarire mibi ndetse no guteza umutekano muke.”

Twamubajije niba ntamuriro wigeze kubura mu kigo yemeza ko wabuze ariko atari ubwa mbere.

Yagize ati: “Si ubwambere umuriro ubura mu kigo. Aba bana bari bamaze iminsi basakuza bateza umutekano muke kandi ejo barabishimangira ku buryo byateye n’abandi guhungabana.”

Ku bijyanye no kuba badohorerwa cyane ko bari no mu bihe by’ibizamini, yavuze ko bidashoboka keretse nyuma y’ibyumweru bibiri, ubwo bazaba bazanye ababyeyi.

Kuba bagiye kwinjira mu bizamini, yavuze ko atari impamvu yatuma badohorerwa ndetse ko umuntu agaragaje iyi myitwarire ashobora no kwirukanwa hatitawe ko ku bizamini.

[email protected]
Twitter: @Tukamwibonerale


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages