Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya Kane mu Rwanda ryo mu mwaka wa 2012, ryashyize Akarere ka Gatsibo ku mwanya wa gatatu mu turere turangwamo ibibazo by’imirire mibi ku bana bari munsi y’imyaka itanu.
Iri barura kandi ryanagaragaje ko mu Rwanda 37% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bafite ibimenyetso byo kugwingira, muri bo 10% bakaba bagwingirira mu nda kubera ko ababyeyi babo baba batarabonye indyo yuzuye mu gihe batwite.
Umubyeyi Nyiragahinda Dativa wo mu Murenge wa Kabarore, ni umwe mu bitabira gahunda y’igikoni cy’umudugudu nyuma y’uko umwana we agaragayeho imirire mibi no kugwingira.
Agaruka ku mpamvu asanga zarateye iki kibazo uyu mubyeyi yagize ati “Umugabo wanjye yantaye ngitwite, icyo gihe sinabonaga ibyo kurya bihagije, yewe na nyuma yo kubyara nagombaga guca incuro ngo ndebe ko twaramuka, urumva nawe ko ibyo kurya birimo intungamubiri ntabirebaga, icyo nifuzaga cyari icyo gushyira munda gusa”.
Mu mpamvu zitera imirire mibi mu miryango yo mu Karere ka Gatsibo, ku isonga hari ubumenyi buke ku gutegura indyo yuzuye, ubukene ndetse n’amakimbirane mu miryango. Muri ako karere, benshi mu bagabo batungwa agatoki ko mu bihe by’isarura kuko imyaka yose bayigurisha amafaranga bakayanywera, ibi ngo bigatera amakimbirane mu bashakanye, ndetse bikaba n’intandaro y’imirire mibi mu bana babo.
Mu butumwa aha imiryango yose, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe imibereho myiza, Madame Uwimpuhwe Esperence, arasaba abagabo n’abagore gufatanyiriza hamwe gushaka no kubungabunga imibereho myiza y’abana babo kuko umuryango mwiza ari wo shingiro ry’iterambere rirambye. Akaba avuga ko abagabo nab o bakwiye kujya bagenzura ko ifunguro ry’abana babo ryiganjyemo intungamubiri zihagije kugira babashe gukura nta mbogamizi.
Mu kwezi kwa cumi uyu mwaka, mu Karere ka Gatsibo hagaragaye abana 773 bafite ikibazo cy’imirire mibi, 618 muribo ni abafite imirire mibi yoroheje naho 155 ni abafite imirire mibi ikabije ubu bakurikiranirwa umunsi ku munsi mu bigo nderabuzima by’aka karere.
Umusaruro wa gahunda zo kondora aba bana binyuze mu iziko ry’umudugudu ndetse no kubyarana nko muri batisimu aho imiryango yifite ifasha itifite zishimirwa n’abaturage dore ko mu kwezi kumwe gusa abana 42 mu babaruwe bamaze gusohoka mu mirire mibi.



















TANGA IGITEKEREZO