00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo:Nyuma y’ukwezi aburiwe irengero, yasanzwe mu nzu y’umuturanyi akingiranye

Yanditswe na

Besabesa Etienne

Kuya 25 August 2014 saa 12:54
Yasuwe :

Umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 13 y’amavuko yabonetse akingiranye mu nzu y’umuturanyi wabo, nyuma y’ukwezi yaraburiwe irengero. Ibi bibaye nyuma y‘uko ababyeyi be bari barihanaguye amarira bazi ko umwana wabo yaba yarapfuye cyangwa akibwa dore muri aka karere hari hamaze iminsi havugwa ibura ry’abana rya hato na hato.
Mukanyonga Chantal bakunze kwita Manyobwa uri mu kigero cy’imyaka 32 y’amavuko niwe wafatanywe uyu mwana. Nk’uko byemejwe na Twagirayezu Cyprien, Umunyamabanga (…)

Umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 13 y’amavuko yabonetse akingiranye mu nzu y’umuturanyi wabo, nyuma y’ukwezi yaraburiwe irengero. Ibi bibaye nyuma y‘uko ababyeyi be bari barihanaguye amarira bazi ko umwana wabo yaba yarapfuye cyangwa akibwa dore muri aka karere hari hamaze iminsi havugwa ibura ry’abana rya hato na hato.

Mukanyonga Chantal bakunze kwita Manyobwa uri mu kigero cy’imyaka 32 y’amavuko niwe wafatanywe uyu mwana. Nk’uko byemejwe na Twagirayezu Cyprien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Kiramuruzi uyu mwana atuyemo, ngo kuri ubu uyu mugore acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi muri uwo murenge.

Twagirayezu avuga ko Mukanyonga akiri gukorwaho iperereza ryimbitse ngo hamenyekane icyo yari agamije ashimuta umwana w’abaturanyi be.

Ati "Nibyo koko uyu mugore yari yaribye umwana w’umuturanyi we aramukingirana mu nzu ye, ariko twaje gutungurwa no kumva umwe mu baturage wari unyuze hafi y’inzu atuyemo atumenyesha ko yabonye uwo mwana wari waraburiwe irengero arimo kurunguruka mu idirishya ry’inzu ituwemo na Mukanyonga Chantal».

Akarere ka Gatsibo

Twagirayezu avuga ko bakimenya ayo makuru bihutiye kuhagera basaka inzu yose basangamo uwo mwana bahita bamushyikiriza ababyeyi be.

Ngo nyuma y’uko Mukanyonga atahuriweho ibi, yirinze kugira icyo avuga.

Abaturanyi ba Mukanyonga bavuga ko umubyeyi w’umwana wibwe yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe, kuri ubu ngo akaba yari asigaye aba wenyine mu nzu.

Si uyu mwana gusa wari waraburiwe irengero muri aka kagari dore ko mu minsi ishize abandi bana babiri bavukana babuze bajyanywe n’umukozi wakoraga mu rugo iwabo abajyanye gusenya, ariko hakaba hakomeje gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane irengero ry’ aba bana.

Mu gihe hakomeje kugaragara ibura ry’abana muri aka kagari, ababyeyi bakaba basabwa kujya bita ku bana babo bakamenya aho bagiye ndetse no kujya bakoresha abakozi bo mu rugo bazi neza imyirondoro yabo.

Uyu mwana wari warabuze yajyanywe kwa muganga kugira ngo akorerwe isuzuma harebwa niba nta kibazo kindi yaba yaratewe mu gihe yari amaze akingiranye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages