00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Polisi yagaruje inka 19 zari zaribwe

Yanditswe na

Williams

Kuya 28 December 2014 saa 06:24
Yasuwe :

Polisi y’igihugu mu Karere ka Gatsibo, umurenge wa Rugarama, akagali ka Nyagasiga umudugudu wa Bugarama yafashe abagabo 4 barimo bapakira inka 19 mu modoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite ibirango RAB 287K. Izi nka ntizari izabo.
Iyi modoka ikaba yafashwe ahagana saa sita z’ijoro, naho abafashwe bapakira izo nka ni, Emmanuel Gashongore, Jean Claude Uwamungu, Charles Nkurunziza na Justin Gashirampaka bose akaba ari abaturage bakomoka mu karere ka Gatsibo. Aba bose uko ari bane bose bakaba (…)

Polisi y’igihugu mu Karere ka Gatsibo, umurenge wa Rugarama, akagali ka Nyagasiga umudugudu wa Bugarama yafashe abagabo 4 barimo bapakira inka 19 mu modoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite ibirango RAB 287K. Izi nka ntizari izabo.

Iyi modoka ikaba yafashwe ahagana saa sita z’ijoro, naho abafashwe bapakira izo nka ni, Emmanuel Gashongore, Jean Claude Uwamungu, Charles Nkurunziza na Justin Gashirampaka bose akaba ari abaturage bakomoka mu karere ka Gatsibo.
Aba bose uko ari bane bose bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kiramuruzi aho iperereza rikomeje gukirango hamenyekanye aho izo nka zibwe.

Igihe bafatwaga Gashirampaka Justin yagerageje guha umupolisi ruswa ingana ni bihumbi mirongo ine (40000) byamafaranga y’u Rwanda.

Izi nka zikimara gufatwa Polisi ikorera mu Karere ka Gatsibo yazijyane ku musozi witwa Kabeza, mu murenge wa Rugarama ahabera isoko ry’inka mu rwego rwo gushakisha ba nyirazo. Ifatwa ry’aba bakekwaho ubu bujura rikaba ryatewe n’ihanahanamakuru ryihuse hagati ya Polisi n’abaturage.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gatsibo SP Gérard Habiyambere akaba yashimiye abaturage batangiye amakuru ku gihe kugirango ifatwa ry’abantu bahugabanya umutekano mu bihe by’iminsi mikuru batabwe muri yombi.

SP Habiyambere akaba yasabye abaturage gukaza amarondo kandi bagafatanya n’inzego z’umutekano bahanahana amakuru.

SP Habiyambere yavuze ko bamwe muri ba nyiri inka batangiye kuza kuzitwara akaba anaburira abandi nabo kuza bitwaje ibyangombwa byazo bagatwara inka zabo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages