Abaturage bo mu Kagari ka Kabarore, Umurenge wa Kabarore ho mu Karere ka Gatsibo baganiriye na IGIHE, bavuze ko bakibona amatara ashyirwa ku mihanda bishimiye icyo gikorwa remezo bari bazi ko kigiye kubakura mu bwigunge n’umwijima wa nijoro, ariko ngo siko byagenze.
Nyiragakera Peruth ati “Aya matara amaze hafi amezi arindwi imbere y’inzu zacu, bagitangira kuyamanika twarishimye cyane kuko twari tuziko agiye kujya yaka, nijoro abana bacu bagatarama ariko muri ayo mezi yose ntaraka na rimwe. Ubanza ari imitako batuzaniye”.
Gushyira amatara manini ku mihanda mu Karere ka Gatsibo byakozwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’ako Karere, bikaba byarahereye muri Kabarore nk’Umujyi wa mbere muri Gatsibo.
Rwiyemezamirimo, ’GV Kigali Capital Workshop and Real Line Entreprise,’ watsindiye isoko ryo gushyiraho aya matara, ngo ni we mbarutso yo kuba ataraka kugeza n’uyu munsi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yagize ati “Ni imirimo yagombye kuba yararangiye ariko hajemo ikibazo cya tekiniki. Rwiyemezamirimo wari watsindiye isoko yazanye ’transformateur’ itari ifite ubushobozi nk’ubw’iyo twari twamusabye gushyiraho. Mu gihe cyo kwakira imirimo by’agateganyo, abatekinisiye bahise babibona biba ngombwa ko ayikuraho. Yatubwiye ko iyo dushaka itaboneka mu Rwanda, asaba igihe cyo kuyitumiza mu Bushinwa; ni yo mpamvu aya matara ataka”.
Amatara yo ku mihanda uretse kugira uruhare mu mutekano aho ashobora gukumira abajura bitwikira ijoro, ngo ashobora no kuba imbarutso y’iterambere ku bacururuza akaba yatuma abantu banidagadura badatinya aho bari buze guca mu gicuku.



















TANGA IGITEKEREZO