Uyu mugabo ari mu babibye amacakubiri mu baturage bari batuye i Murambi, ashishikariza abantu kwica ndetse agira uruhare mu kwicwa kw’abatutsi bari bahungiye i Rwankuba, kuri Paruwasi ya Kiziguro ndetse n’iya Mukarange.
Uburozi Gatete yari yarahaye abaturage ba Murambi, by’umwihariko aho avuka i Rwankuba, bwakomeje kuba icyorezo mu baturage kuko nyuma ya Jenoside byari bigoye kubona umugore ufite umugabo ufunzwe yasuhuzanya n’uwiciwe umuryango muri Jenoside.
Buri muturage yaganiraga n’uwo bahuje amateka ni ukuvuga ngo abacitse ku icumu baraganiraga ubwabo ndetse n’abandi bafite imiryango yakoze Jenoside bakaganira ku buryo bari babayeho nk’aho ari abo mu bihugu bibiri bitandukanye.
Uko leta yagiye ishyigikira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, abaturage baje gusobanukirwa ko ikibahuza kibumbatiye ishya n’ihirwe mu gihe ikibatanya ntacyo cyabagezaho uretse kubura amahoro y’umutima.
Mu 2015 abagore ba Rwankuba batangiye kwishyira hamwe bakajya bahurira munsi y’igiti kiri ku kagari bakaboha agaseke ariko nta soko rifatika bafite, agaseke kamwe bakagurishaga amafaranga ibihumbi 3000Frw ndetse ngo hari n’abandi bazaga batabizi ariko bagenzi babo bakabigisha.
Nyuma y’imyaka ibiri Sibomana Jean Nepomuscene, ufite inkomoko muri aka kagari wiciwe umuryango we wose muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarabegereye abasaba ko bakorana ndetse ahita abakura munsi ya cya giti abajyana ku itongo ry’ababyeyi be mu nzu yari ihari aba ariho batangira kubohera.
Kuva 2017 Sibomana n’umugore we batangiye gushakira isoko twa duseke twa ba bagore, atangira kutubagurira ku giciro cyiza aho uduseke dutatu turi kumwe atugura ibihumbi 15 000 Frw akatujyana kutugurisha muri Australia.
Uko Agaseke kabaye umusemburo w’ubumwe n’ubwiyunge
Mukagatete Veneranda w’imyaka 53 usanzwe anayobora aba bagore 40 baboha Agaseke, avuga ko agaseke katumye bahura bose bagahuza imbaraga ndetse muri uyu murenge hakagarukamo ubumwe nyuma yo gucibwamo ibice na Gatete wahayoboraga mbere.
Ati “Abacitse ku icumu hamwe n’abagore bafite abagabo bafungiye icyaha cya Jenoside tugitangira barishishanyaga bakanatinyana ku buryo buri umwe yajyaga kuvuga ugasanga ntakwisanzura afite kuko yatekerezaga ko ibyo ari buvuge bishobora kutakirwa neza na mugenzi we badahuje amateka, ugasanga ahubwo baragenda bongorerana”.
“Kugira ngo bishire rero habayeho kuganira cyane no kwegerana buri wese akagenda atinyuka mugenzi we ku buryo byageze aho ntibabone umwanya wo kujya mu matiku ahubwo umwanya munini ukaba uwo gufashanya kugira ngo tubohe uduseke twinshi batinyukana batyo.”
Mukeshimana Josiane w’imyaka 38 we avuga ko aho atangiriye kuboha agaseke yungutse byinshi birimo kwirihirira mitiweli atarindiriye kuyaka umugabo, kwigurira igitenge ndetse no kuganira n’abandi ngo nibura buri kwezi abona ibihumbi 50 abikuye mu gaseke.
Sibomana washinze iki kigo Mastard Seed Institute, avuga ko nyuma yo guhura n’umugore we ari bwo yatekereje icyo yakora mu rwego rwo kuzamura i Murambi, agace avukamo ndetse akanakora uburyo ahuza imiryango kugira ngo hongere kugaragara ubumwe n’ubwiyunge.
Ati “Buriya iyo umuntu ahugiye ku bikorwa bimwinjiriza amafaranga ntabwo abona umwanya wo gutekereza ibibi. Natwe twahisemo kubahuza dukoresheje agaseke kuko baraza bakaboha baganira bagaseka bikarangira babaye umwe.”
Ambasaderi wa Australia mu Rwanda ufite icyicaro i Nairobi, Alison Chartres, avuga ko iki kigo kigiye kuzaba ikiraro gihuza Australia n’u Rwanda, agasaba abaturage kubungabunga ibyagezweho.
Iki kigo cya Mastard Seed Institute cyubatse ku buso bungana na hegitari 9, inzu zirimo zatanzweho miliyoni 90 amenshi akaba yaratanzwe na Ambasade ya Australia.
Ubuso bwinshi bwubatseho iki kigo hakaba ari mu itondo rya Sibomana kuko ngo hari hatuye umuryango we.
Gikoreramo abagore 40 baboha uduseke ndetse harimo n’abandi batangiye kwiga gukora amasabune, ubudozi bw’imyenda, gukora amavuta n’ibindi. Banahingamo inanasi n’ibindi bikorwa bitandukanye bigamije guhugura abaturage no kuberekera.



















TANGA IGITEKEREZO