00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Umugore w’imyaka 40 yishwe ateraguwe ibyuma

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 6 August 2015 saa 09:30
Yasuwe :

Mukaruberwa Sarafine w’imyaka 40 wari utuye mu Mudugudu wa Gasabo mu Kagari ka Butiruka, Umurenge Remera, Akarere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburengerazuba yishwe atewe ibyuma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera Ndayisenga Jean Claude, yabwiye IGIHE ko uyu Mukaruberwa yiciwe mu kayira ko mu Mudugudu wa Gasabo mu Kagari ka Butiruka ahagana saa moya n’igice zo mu joro ryakeye (tariki 6 Kanama).

Yagize ati “Ni byo bamwiciye mu kayira aho yari anyuze, ibigaragara ni uko yatewe ibyuma mu ijosi no ku mugongo, gusa hari gukorwa iperereza kuko bigoye kuvuga ngo ni kanaka.”

Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa yakomeje avuga ko ibikorwa nk’ibi by’ubugizi bwa nabi muri uyu Murenge wa Remera bitari bihasanzwe aboneraho guhumuriza abaturage avuga ko iperereza ryatangiye gukorwa kugira ngo uwabikoze ashyikirizwe ubutabera.

Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kiziguro kugira ngo usuzumwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages