00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Umugore yaguwe gitumo ahekeye umwana hejuru ya Zebra Waragi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 January 2018 saa 09:07
Yasuwe :

Polisi yo mu Karere ka Gatsibo yafashe umugore wari uhekeye umwana we w’amezi agera kuri atandatu y’amavuko hejuru y’amashashi 120 y’inzoga itemewe mu Rwanda yitwa Zebra Waragi.

Uyu mugore yafashwe ku wa 29 Ukuboza mu mwaka ushize wa 2017, bivuye ku makuru yatanzwe n’umushoferi wari umutwanye mu modoka y’Ikompanyi itwara abagenzi ya Yahoo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Kanamugire Théobald, yavuze ko uyu mugore w’imyaka 25 y’amavuko yafatiwe mu Murenge wa Kababore ahagana saa mbili ari muri iyo modoka yavaga i Nyagatare yerekeza i Kigali.

Yagize ati “Ubwo uyu mugore yinjiraga mu modoka, uwo mushoferi yaketse ko yaba ahetse ibiyobyabwenge bitewe n’uburyo yamubonaga ahita ahamagara nomero za Polisi mu Karere ka Gatsibo ayimenyesha ayo makenga. Polisi yamubwiye kumwihorera, imusaba kuza guhagarara ageze i Kabarore. Ahageze, Polisi yasatse uwo mugore isanga yambariye kuri izo nzoga; hanyuma azihekeraho umwana.”

CIP Kanamugire yashimye uwo mushoferi ku ruhare yagize mu ifatwa ry’uwo mugore ndetse yongeraho ko ibi bikwiriye kubera urugero rwiza abandi mu rwego rwo gufatanya gukumira ikwirakwiza ry’ibiyobyabwenge no kurwanya ibyaha muri rusange.

Yagarutse ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe agira ati “Bituma inzego zibishinzwe zimenya ko hari abafite imigambi yo gukora ibinyuranyije n’amategeko; bityo zikabikumira, ndetse zigafata ababikoze.”

Mu butumwa bwe, CIP Kanamugire yagize ati “N’ubwo abakwirakwiza ibiyobyabwenge bakoresha amayeri atandukanye kugira ngo badafatwa, ntibibuza Polisi kuyatahura. Ifatwa ryabo riterwa n’imikoranire myiza ya Polisi n’izindi nzego ndetse n’Abaturarwanda; kandi uko kuzuzanya kuzakomeza.”

Yavuze ko abishora mu biyobyabwenge bakwiye kubireka kuko bigira ingaruka ku babikoresha n’ubuzima bwabo.

Abinjiza n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge babikenyereraho, abandi babiheka mu mugongo nk’abana; naho abandi babihisha mu biribwa n’ibinyobwa nk’imigati, ibihaza, amata n’ibindi. Hari n’abajya bafatwa babyambariye ho ingofero, mu gihe abandi bafatwa babihishe mu mapine y’amagare n’ibindi binyabiziga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages