Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Uburasirazuba IP Emmanuel Kayigi yemeza ko Patricie Twasinzeneza yatewe icyuma munsi y’ibere saa moya n’iminota 20 ku mugoroba wo ku ya 01 Werurwe 2015 mu kagari ka Rwarenga mu murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo.
Aganira na IGIHE, IP Kayigi yavuze ko intandaro y’ ubu bwicanyi ari amakimbirane yo mu muryango ashingiye kugushinjanya amarozi.
Ati « … Ukekwaho kwica yajyaga avuga ko umwana we yarozwe na nyina wabo ari na we ubyara nyakwigendera. .. Ushobora gusanga yarapfuye yararwaye atararozwe.ʺ
Gusa Polisi ivuga ko hashyizweho akagoroba k’ababyeyi hagamijwe gukumira ibibazo by’amakimbirane mu miryango, igasaba ko abaturage batinyuka bakavuga kuruta guhishira ikibi.
Amakuru atangwa n’ umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, avuga ko Habarugaba yari yateguye iki gikorwa cy’ubwicanyi kuko ngo yiriwe anywa suruduwire, akaba ngo yari amaze iminsi avuga ko azica uwamurogeye.
Abaturage bo bahamya ko ngo Habarugira yendaga kwica umugore wa Ndahayo, ahuye na Patricie Twasinzeza ahita amutera icyuma mu gatuza.
Innocent Ngabonziza umuturage mu kagari ka Rwarenga wavuganye na IGIHE, yavuze ko umwana agiterwa icyuma yagejejwe ku kigo nderabuzima cya Bugarura, kimwohereza mu bitaro bya Kiziguro, na byo bimwohereza mu bitaro bikuru bya Kigali CHUK ari naho nyakwigendera yaguye.
IP Kayigi yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe, ahaketswe amakimbirane bakihutira kubimenyesha inzego zishinzwe umutekano.
Habarugaba aramutse ahamwe n’ icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byavuyemo urupfu, yahanishwa gufungwa imyaka iri hagati ya 10 na 15, nkuko ingingo ya 151 mu gitabo cy’ amategeko ahana mu Rwanda ibiteganya. Iyi ngingo ikomeza ivuga ko ukekwaho kwica yabigambiriye, ahanishwa igihano cya burundu.



















TANGA IGITEKEREZO