00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Yavuye guhinga asanga ibyari mu nzu ye byatwitswe

Yanditswe na

Jean Paul Kayitare

Kuya 24 February 2015 saa 11:17
Yasuwe :

Abantu bataramenyekana batwitse ibyari munsi ya Veneranda Mukarunazi w’imyaka 78, utuye mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Ndatemwa, mu Murenge wa Kiziguro ho mu Karere ka Gatsibo, ubwoi yari yagiye guhinga mu gitondo cy’uyu wa kabiri tariki ya 24 Gashyantare 2015.

Uyu mukecuru yabwiye IGIHE ko iyo nkuru ibabaje yamusanze mu murima, abwirwa ko inzu ye irimo gushya, ati “…mu nzu yose nta kintu na kimwe cyakuwemo, uretse imyambaro nambaye nari najyanye guhinga.”

Beatha Nyiransengimana umuturanyi wa Mukarunazi yahageze harimo gushya, akemeza ko atari ubwa mbere uwo mukecuru bamutwikira, ntiyatinya no gutunga agatoki umwe mu baturanyi be bafitanye amakimbirane.

Antony Gahima umuyobozi w’ umudugudu wa Karambo avuga ko ibyari mu nzu byose byahiye bigakongoka, ariko abatabaye bakaba bahajimije inzu itarashya.

Ati “Uwaje gutwika bigaragara ko yakinguye inyuma mu gikari, yamara gutwika akegekaho urugi akigendera.”

Bitandukanye n’ibyatangajwe n’abandi baturanyi ba Mukarunazi, umuyobozi w’umudugudu akomeza avuga nta muntu bari bafitanye amakimbirane.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba IP Emmanuel Kayigi avuga ko ari incuro ya kabiri Mukarunazi atwikirwa mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Aganira na IGIHE yagize ati “..Kugeza ubu abari inyuma y’ iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi ntibaraboneka, ariko haracyekwa umuturanyi we basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku masambu.”

Yokpmeje avuga ko hakekwa ko abamutwikiye ari abo yaguze na bo isambu, yongeraho ko acungiwe umutekano kimwe n’abandi banyarwanda, ariko hirindwa ko hagira umugizi wa nabi ugaruka gusoza umugambi mubisha.

Ashimangira ko bagiye gukurikirana abari inyuma y’ubugizi bwa nabi, akongeraho ko umutekano ari uwa buri wese kandi ko nta terambere ryagerwaho nta mutekano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages