Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 23 Gashyantare, 2017, ubwo uyu musore usanzwe umunyerewe mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge yarwanyaga abapolisi bari bagiye guhesha moto abamotari bari barazambuwe n’uyu musore n’itsinda rye nyuma yo gufatira iye yari ahetseho ibiyobyabwenge.
Ubuyobozi bw’uyu murenge bwemeza ko uyu musore atari ubwa mbere afatirwa mu bikorwa by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge dore ko ngo yagiye atahurwa inshuro nyinshi maze agahindura ubwoko bw’ibiyobyabwenge yacuruzaga n’uburyo yabyinjizagamo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiramuruzi, Kavutse Epiphanie, yabwiye IGIHE ko uyu musore yatangiye acuruza urumogi biramenyekana, aranarwanywa, abonye ko bigenze bityo atangira kujya yinjiza inzoga zitemewe ziturutse muri Uganda akazizana mu modoka rusange zitwara abagenzi, nabyo byamenyekanye atangira kwifashisha moto.
Ibyo byatumye ku wa Gatatu w’iki cyumweru yarazanye ibiyobyabwenge kuri moto ageze ahitwa i Ndatemwa, mu Murenge wa Kiziguro afatwa n’abamotari biyemeje gufata moto zitwaye ibiyobyabwenge maze na we barayimwambura barayijyana. Ubwo ngo yatangiye kubarwanya akoresheje amabuye maze barahunga nawe yitabaza itsinda ry’insoresore bakorana riraza ritwara za moto za ba bamotari.
Ku wa Kane aba bamotari bitabaje polisi nyuma yo kwemeranya n’uyu musore ko bamushyira moto ye akabona kubasubiza izabo, maze mu kugerayo na polisi, Salimu ngo yarwanyije inzego z’umutekano ari na ho havuye kumurasa.
Kavutse yagize ati “Mu kujya gufata moto zabo,biyambaje urwego rw’umutekano, polisi mu kujyayo igiye kubahesha izo moto basanga Salimu yateguye itsinda rinini ryo kubarwanya maze bagezeyo hatangira imirwano, ahita asingira Komanda atangira ku muniga, umupolisi bari kumwe ajya gukiza abakuraho komanda. Umwe muri iryo tsinda yazaniye Salimu umuhoro atangira gutema uwo mupolisi mu mutwe no mu mugongo. Komanda abonye ko bari gutema mugenzi we yarekuye isasu akomeretsa Salimu mu kibero riragenda rifata umugore n’umwana w’imyaka itanu bari basohotse kumva ibibaye ribakomeretsa amaguru.”
Aba uko bakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga, aho Salimu yajyanywe ku bitaro bya Kiziguro naho uwo mugore n’umwana bo bajyanwa mu bitaro bya CHUK kugira ngo bacishwe mu cyuma kuko bakomeretse bikomeye.
Uyu muyobozi avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ubuyobozi kuva ku rwego rw’Intara y’u Burasirazuba bwageze ahabereye iki gikorwa buhumuriza abaturage ndetse bunakorana nabo inama babakangurira kurushaho kwicungira umutekano.
Uyu muyobozi yasabye abaturage kureka kwishora mu biyobyabwenge ahubwo bagakora ibikorwa bibateza imbere no gucika ku muco wo kurwanya abashinzwe umutekano.
Uretse Salimu warashwe agakomeretswa, nta n’umwe mu bagize itsinda rye watawe muri yombi hakaba hakomeje ibikorwa byo kubashakisha.



















TANGA IGITEKEREZO