Umusore witwa Ngiruwonsanga Yohani, uri mukigero cy’imyaka 21 y’amavuko yitabye Imana nyuma yo gukubitwa akekwaho kwiba ibigori mu murima w’uwitwa Munyengango Theophile, uherereye mu Murenge wa Ngarama, ho mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.
Aya mahano yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 26 Ukuboza 2013, ubwo uyu musore wafatwaga mu umurima arimo gutema ibigori, maze agakubitwa kugeza ashizemo umwuka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburasirazuba Senior Supt. Benoit Nsengiyumva, yadutangarije ko ukekwa gukora ayo mahano ari uwitwa Munyengango Theophile, akaba ari nawe nyiri uwo murima ubu ngo akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngarama.
Umuvugizi wa Polisi yakomeje atanga ubutumwa ku Baturarwanda bose ko bakwiye kwirinda ikintu cyo kwihanira, kuko bitemewe n’amategeko, ahubwo ko bakwiye kujya bitabaza inzego z’umutekano zibegereye.
Uyu Ngiruwonsanga akimara gukubitwa yahise ajyanwa ku Bitaro Bikuru bya Ngarama akaba ari naho yaguye.



















TANGA IGITEKEREZO