Umubyeyi w’uyu mwana witwa Mukamana utuye mu Kagari ka Gihuta, mu Mudugudu wa Nyagahanga, avuga ko umwana we yize amashuri y’incuke arayarangiza ageze igihe cyo kujya mu mashuri abanza yiga igihe gito biramunanira bitewe n’uko yagendaga yagera mu nzira akananirwa akitura hasi, ibyamuviriyemo gukomereka kenshi.
Mukamana avuga ko uwo mutwe utuma Ndahayo atabasha kureba mu cyerekezo yifuza, bimukundira gusa iyo abanje guhagarara. Ibyo bituma n’iyo aguye atabasha kwiramira, ku buryo nyina yafashe umwanzuro wo kumukura mu ishuri [imyaka ibiri irashize]ngo atazagirira ikibazo mu nzira.
Yagerageje kubonana n’abaganga biranga
Mukamana anavuga ko yagerageje kuvuza umwana we ariko bikarangira umuganga wagombaga kumufasha aturutse i Ruli [akamusanga CHUK]batabonanye kuko yahageze amutegereza icyumweru cyose arambiwe arataha kuko nta bushobozi yari afite bwo gukomeza kuba mu bitaro.
Ati “Nagerageje kuvuza biranga, ivuriro rya mbere nagiyemo ni irya Kiziguro bambwira ko bambariza umuganga uri i Ruli ko ari we wabasha kumuvura, nsubiyeyo bambwira ko batarabonana na we, ngera aho banyoheraza CHUK marayo icyumweru ntacyo baramfasha mpera ko ndataha.”
CHUK bati ‘natwe turabivura’
Umuyobozi w’ibitaro bya CHUK, Dr Theobald Hategekimana, yabwiye IGIHE ko nubwo atamenye ikibazo cy’uyu mubyeyi ubwo yari muri ibi bitaro, ngo yazamusanga akakimugezaho, akamufasha kubonana n’umuganga kuko muri ibi bitaro iyi ndwara yavurwa.
Ati“Icyo yakora ni uko yaza akandeba noneho tukamufasha kubona abaganga kuko muganga w’i Ruli si we ureba gusa ibyo bibazo kuko n’aha ngaha turabikora; abaganga barahari babikora. Azaze muri CHUK twe tuzamufasha.”
Uyu mubyeyi avuga ko bitewe n’uko ari umukene [ari mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe] atabasha kubona uko avuza umwana we nk’uko abyifuza, agasaba ubufasha kugira ngo umuhungu we akurikiranwe n’abaganga abashe gukira abe yanasubira mu ishuri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama, Urujeni Consolée, yabwiye IGIHE ko uwo mubyeyi atarabagezaho ikibazo afite, bityo nakibagezaho biteguye kumufasha uko bashoboye.
Ati“Ntabwo yakitugejejeho, byaba byiza aje akatubwira ati ‘icyifuzo cyanjye n’iki’, natwe tukareba ubuvugizi bwacu aho bushoboye kugera tukaba twamufasha mu rwego rwo kumushakira aho yavurirwa, mu gihe azaba yaje tuzamufasha kuko si we wa mbere twaba dufashije.”
Ubusanzwe abashakashatsi bagaragaza ko umutwe w’umuntu upima hagati y’ibiro 2.3 na 5, ukagira umuzenguruko wa cm 57 ku bagabo na 55 ku bagore. Gusa ngo ni ibisanzwe ko umwana avukana umutwe munini, kimwe nk’uko yavuka afite ubundi bumuga. Iyi ndwara kandi ngo ishobora gufata umuntu mukuru iturutse ku bundi burwayi yaba afite.



















TANGA IGITEKEREZO