Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo biganjemo urubyiruko rusaga 300 rwitabiriye Itorero ry’Igihugu bateraniye mu kigo cy’Ishuri ry’Uburezi mu Murenge wa Kabarore, ku wa 19 Mutarama 2016 mu gikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge byafashwe.
Ibyamenwe bigizwe n’amakarito 175 ya Zebra Waragi, litiro 102 za Kanyanga, n’ibiro bitatu by’urumogi byarafatiwe mu mikwabu Polisi y’u Rwanda yakoreye muri ako Karere mu mezi atatu ashize, nk’uko Polisi y’u Rwanda yabitangaje.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Richard Gasana, yasobanuriye abo baturage ibibi by’ibyo biyobyabwenge.
Yagize ati "Ingaruka z’ibiyobyabwenge ni nyinshi. Bitera ababinyoye gukora ibyaha bitandukanye, kandi amafaranga abishorwamo apfa ubusa kuko iyo bifashwe birangizwa."
Yababwiye ko bitesha ubwenge uwabinyoye ku buryo bishobora kumushora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bushobora gukururira uwabukoze kwandura indwara, gutwara inda zitateganyijwe, gufata abagore ku ngufu, gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi.
Yagize ati "Ibyo bikorwa byabo bihungabanya ituze ry’abantu, akaba ari yo mpamvu buri wese agomba kutanywa, kudatunda no kudacuruza ibiyobyabwenge aho biva bikagera, kandi agaha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikora."
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Gatsibo, Supt Eric Kabera, yagiriye abantu inama yo kunywa no gucuruza ibintu byemewe n’amategeko, kandi abasaba gukaza irondo kugira ngo barwanye ibiyobyabwenge, ndetse n’ikindi kintu cyose kinyuranyije n’amategeko.
Mu rwego rwo kurushaho kurwanya ibiyobyabwenge, Polisi y’u Rwanda yashyizeho agashami gashinzwe icyo gikorwa ku buryo bw’umwihariko (Anti-narcotics Unit).



















TANGA IGITEKEREZO