Ni nyuma y’amahugurwa y’iminsi 12 uru rubyiruko rwahawe n’Umuryango w’Abayapani utegamiye kuri Leta, CORE aho ufasha urubyiruko kwifashisha ibihari mu gusana imihanda mu buryo buzwi nka Do-nou.
Do-nou ni uburyo bw’ikoranabuhanga gakondo Abayapani bifashisha mu gusana imihanda y’imigenderano bitabahenze. Ubu buryo babukoresha mu gufata itaka bakarishyira mu mifuka bagahambira n’imbarasasu ubundi bakagenda bayishyira mu muhanda, hejuru borosaho itaka ubundi bagatsindagira ku buryo umuhanda uba ukomeye cyane.
Bamwe mu rubyiruko rwahuguwe mu Karere ka Gatsibo bavuze ko biteguye kubyaza umusaruro ubu buryo bakora imihanda yagiye yangirika hirya no hino muri aka Karere.
Iradukunda Kezia wo mu Murenge wa Kiziguro yavuze ko aya mahugurwa yabagiriye umumaro cyane ko biteguye no kuyabyaza umusaruro.
Ati “Nyuma y’aya mahugurwa ubu turashaka kujya dufata ahantu hangiritse tukahakora hakaba icyitegererezo ku bandi ku buryo bazajya baduhamagara tugakora n’ahandi hari imihanda yagiye yangirika. Urebye uburyo dusanamo iyi mihanda ntabwo dukoresha amafaranga menshi ahubwo ni uburyo bworoshye kandi butanatwara amafaranga.”
Yasabye ubuyobozi kubagirira icyizere bakabaha akazi imihanda y’imigenderano yari yarapfuye bakayikora amafaranga bahaga abayikora nibura bakabahaho make.
Karinganire Jean Claude wo mu Murenge wa Rugarama we yavuze ko yiteguye gutanga umusanzu we mu gusana imihanda yagiye yangirika ndetse mu ntangiriro yafatanyije n’abandi gusana agahanda kagana ku kigo nderabuzima bakoresheje uburyo bwa Do-nou.
Ati “Ubumenyi twahawe ntabwo ari ubwo kwicarana mu rugo, nshobora kwegeranya bagenzi banjye tugasana imihanda iri mu murenge wacu kuko ibikoresho dukoresha ni ibisanzwe. Akarere icyo tugasaba ni uko ya mafaranga bahaga abakora imihanda bayaduha akaba aritwe tuyikora twifashishije ubu buryo, twizeye gukoresha imbaraga zacu nibura imihanda y’imigenderano igakorwa neza.”
Yavuze ko bo batazakoresha amafaranga menshi ahubwo bifuza kugabanya ayatangwaga mu gusana imihanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Manzi Théogène, yijeje uru rubyiruko ubufatanye mu gushyira mu bikorwa ibyo rumaze iminsi rwiga.
Ati “Ni uburyo bwiza ababumenyereye batubwiye ko bushobora kuramba bukaba bwarenza imyaka irenga itanu. Uru rubyiruko rero turwitezeho ko bazabasha gushyira mu bikorwa ibyo bize, amahirwe yo tuzayabaha nibura binagabanye amafaranga twatangaga.”
Umuyobozi w’Umuryango w’Abayapani utegamiye kuri Leta, CORE, Yuko yokomizo Chiba, yavuze ko ubu buryo bamaze kubwigisha mu turere 11 two mu Rwanda aho biteze ko amafaranga leta yatangaga mu gusana imihanda y’imigenderano azagabanuka.
Yavuze ko intego yabo ari uko nibura urubyiruko rugira uruhare mu kwishakamo ibisubizo byo gusana imihanda y’aho rutuye bitabatwaye amafaranga menshi kandi bigatanga akazi ku bantu benshi.
Mu minsi 12 uru rubyiruko rwari rumaze gukora imihanda y’imigenderano ireshya na metero hafi 400, ubu buryo bushya bwa Do-nou bukaba bwitezweho kugabanya igiciro cyakoreshwaga mbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!