Mu rukerere rwo mu ijoro ryakeye, ni bwo mu Kagari ka Simbwa mu Murenge wa Kabarore, mu Karere ka Gatsibo, umwe mu bakozi bakora isuku kuri ‘Dairy’ ya Kibondo, yasanze umurambo wa Ntirenganya Emmanuel w’imyaka 33 mu muferege w’amazi yishwe.
Umuyobozi w’iri kuzanyirizo, Mucyo Pascal, yatangarije IGIHE ko saa kumi n’imwe za mu gitondo (5:00am) ari bwo yamenyeshejwe urupfu rwa Ntirenganya.
Yagize ati “Jyewe nari naraye i Kigali, mu gitondo cya kare ni bwo bampamagaye bambwira ko bamubonye ari umurambo. Ubu ndi mu nzira nerekezayo, nimpagera ni bwo ndi bumenye uko byagenze.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Simbwa, Ndoli Peter, yatangarije IGIHE ko umukozi ukora isuku ari we wabamenyesheje urupfu rwa Ntirenganya.
Yagize ati “Umukozi ukora isuku yazindutse nk’uko bisanzwe ajya gukoropa, noneho agiye gusaba ‘Manager’ isabune azi ko yaharaye, agisohoka ahita abona Ntirenganya aryamye mu muferege. Bamukubise ikintu kimeze nk’inyundo cyangwa ifuni mu gahanga. Umurambo ubu wajyanywe ku bitaro bya Kizuguro.”
Ndoli yakomeje avuga ko abishe Ntirenganya nta kintu na kimwe bibye kuri iri kusanyirizo ry’amata, ngo habe no gufungura urugi na rumwe.
N’ubwo iperereza rigikomeje, ngo kumenya uwo bari bafitanye ikibazo ntibyoroshye, kuko atari atuye muri ako gace, ahubwo yakoraga ibirometero bigera ku 10, avuye mu Kagari ka Karama mu Karere ka Nyagatare aza ku kazi k’izamu.
Ntirenganya asize umugore n’umwana umwe.
Emmja-Marie Umurerwa
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO